Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabihu: Mutoni w’imyaka 20 ari muri babiri bafatanywe urumogi baruhishe mu mufuka w’ibirayi

radiotv10by radiotv10
23/05/2022
in MU RWANDA
0
Nyabihu: Mutoni w’imyaka 20 ari muri babiri bafatanywe urumogi baruhishe mu mufuka w’ibirayi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri barimo umugore w’imyaka 20 bafatiwe mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, bafite udupfunyika 2 000 tw’urumogi bari bakuye mu Karere ka Rubavu badushyiriye abakiliya babo mu Karere ka Ruhango.

Mutoni Nyirasinumvayo w’imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse Hamisi w’imyaka 26, bafashwe na na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 21 Gicurasi 2022.

Aba bantu babiri bafafiwe mu Mudugudu wa Ryabasenge wo mu Kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, bari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutoni Nyirasinumvayo ufite imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse Hamisi w’imyaka 26.

Yagize ati “Aba bombi bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba, ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka mu Mudugudu wa Ryabasenge, mu gusaka imizigo abagenzi bari batwaye baza kubona umufuka wari urimo ibirayi ahagana munsi harimo isashe yari irimo udupfunyika babwiye nyir’ umuzigo ari we Ndaruhutse ngo asuke hasi ibirayi basanga yari yabanje hasi isashe irimo udupfunyika tw’urumogi ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje agira ati “Ndaruhutse yahise avuga ko urwo rumogi ari urwa Nyirasinumvayo bari bari kumwe mu modoka ngo bakaba bari baruhawe n’umugabo we babana mu murenge wa Kanama wo mu karere ka Rubavu ari naho bari baturutse ngo barushyire abakiriya be bo mu karere ka Ruhango akaba yari buhembwe ibihumbi 20 Frw nyuma yo kurugurisha.”

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jomba ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwari warubahaye ngo nawe afatwe.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa, abasaba kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe kuko amayeri menshi bakoresha yamaze gutahurwa.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 1 =

Previous Post

Byagenze gute ngo umuyobozi mu rwego rukuru atabwe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana?

Next Post

Yaba ariyo Mavubi azakora ibyananiranye?…Ikipe y’u Rwanda y’abana yatsinze iya France, USA, Misiri,…

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yaba ariyo Mavubi azakora ibyananiranye?…Ikipe y’u Rwanda y’abana yatsinze iya France, USA, Misiri,…

Yaba ariyo Mavubi azakora ibyananiranye?...Ikipe y’u Rwanda y’abana yatsinze iya France, USA, Misiri,...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.