Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Gare ya Nyabugogo hongeye kugaragara abagenzi benshi barimo abanyeshuri bagiye gutangira mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye, bituma inzego z’uburezi zivuga ko zigiye kureba ko ibi byiciro na byo byashyirirwaho uburyo bwihariye wbo kubafasha kubona imodoka.

Kuri uyu wa 04 Ukwakira 2022, abanyeshuri bagiye kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye, bagiye ku mashuri.

Byatumye abagenzi babura imodoka kubera ubwinshi bw’aba banyeshuri ndetse n’abagenzi basanzwe, aho muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye abagenzi benshi babuze imodoka zibajyana aho berecyeza.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye muri iyi Gare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yasanze bamwe mu bagenzi biyasira bavuga ko bari bafite gahunda zihutirwa ariko bakaba babuze imodoka.

Umubyeyi umwe wavugaga ko yaje aturutse mu Karere ka Kirehe ajyanye umwana ku ishuri, yavuze ko baturutseyo saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakahagera saa moya zirengaho iminota micye.

Ati “Tugeze aha twagiye gukatisha batubwira ngo ni saa tanu n’igice. Ubwo sinzi uko biza kugenda. Ubwo se urumva twasubira i Kirehe kandi agiye ku ishuri, ubwo ni ukuryama hano muri Gare.”

Undi mubyeyi na we wari ujyanye umwana ku ishuri, avuga ko ubusanzwe mu itangira ry’amashuri, inzego z’uburezi zikorana n’izishinzwe iby’ingendo mu gufasha abanyeshuri kugera ku bigo bigaho ariko ko ibi byiciro bijya ku mashuri nyuma, byirengagijwe.

Ati “Dusabye rwose bareba uko batwoherereza imodoka tukajyana abana ku mashuri bakagererayo igihe kuko turabona turabasubiza mu rugo nidukomeza kuzibura.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) bwavuze ko bugiye “gukurikirana iki kibazo kugira ngo abana batwarwe ku mashuri bigaho.”

Hari Abanyeshuri bavuga ko bazindutse bajya i Nyabugogo gusha amatike kugira ngo berekeze mu Ntara ku mashuri ariko bakaba bagejeje iki gihe batarabona amatike. @RURA_RWANDA @CityofKigali @Rwanda_Edu pic.twitter.com/YEWsb7CY4H

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) October 4, 2022

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’iki Kigo bufatanyije na Polisi ndetse n’izindi nzego, bagiye muri Gare ya Nyabugogo gufasha aba banyeshuri kugira ngo babashe kugera ku bigo bagiye kwigaho.

Ati “Ibyo kureba ko hashyirwaho aho bajya bafatira imodoka hihariye, twabikorera ubusesenguzi tukazareba niba ari byo byafasha kurusha, tukabikora mu bihe bizaza.”

Ubusanzwe mu gihe cy’itangira ry’amashuri, hashyirwaho uburyo n’imodoka byihariye bitwara abanyeshuri kugira ngo hatagira ukererwa kugerayo mu gihe aba bajyayo nyuma badashyirirwaho ubu buryo.

Abagenzi bari benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − five =

Previous Post

Tshisekedi yakoze impinduka zitunguranye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare

Next Post

Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.