Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Gare ya Nyabugogo hongeye kugaragara abagenzi benshi barimo abanyeshuri bagiye gutangira mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye, bituma inzego z’uburezi zivuga ko zigiye kureba ko ibi byiciro na byo byashyirirwaho uburyo bwihariye wbo kubafasha kubona imodoka.

Kuri uyu wa 04 Ukwakira 2022, abanyeshuri bagiye kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye, bagiye ku mashuri.

Izindi Nkuru

Byatumye abagenzi babura imodoka kubera ubwinshi bw’aba banyeshuri ndetse n’abagenzi basanzwe, aho muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye abagenzi benshi babuze imodoka zibajyana aho berecyeza.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye muri iyi Gare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yasanze bamwe mu bagenzi biyasira bavuga ko bari bafite gahunda zihutirwa ariko bakaba babuze imodoka.

Umubyeyi umwe wavugaga ko yaje aturutse mu Karere ka Kirehe ajyanye umwana ku ishuri, yavuze ko baturutseyo saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakahagera saa moya zirengaho iminota micye.

Ati “Tugeze aha twagiye gukatisha batubwira ngo ni saa tanu n’igice. Ubwo sinzi uko biza kugenda. Ubwo se urumva twasubira i Kirehe kandi agiye ku ishuri, ubwo ni ukuryama hano muri Gare.”

Undi mubyeyi na we wari ujyanye umwana ku ishuri, avuga ko ubusanzwe mu itangira ry’amashuri, inzego z’uburezi zikorana n’izishinzwe iby’ingendo mu gufasha abanyeshuri kugera ku bigo bigaho ariko ko ibi byiciro bijya ku mashuri nyuma, byirengagijwe.

Ati “Dusabye rwose bareba uko batwoherereza imodoka tukajyana abana ku mashuri bakagererayo igihe kuko turabona turabasubiza mu rugo nidukomeza kuzibura.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) bwavuze ko bugiye “gukurikirana iki kibazo kugira ngo abana batwarwe ku mashuri bigaho.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’iki Kigo bufatanyije na Polisi ndetse n’izindi nzego, bagiye muri Gare ya Nyabugogo gufasha aba banyeshuri kugira ngo babashe kugera ku bigo bagiye kwigaho.

Ati “Ibyo kureba ko hashyirwaho aho bajya bafatira imodoka hihariye, twabikorera ubusesenguzi tukazareba niba ari byo byafasha kurusha, tukabikora mu bihe bizaza.”

Ubusanzwe mu gihe cy’itangira ry’amashuri, hashyirwaho uburyo n’imodoka byihariye bitwara abanyeshuri kugira ngo hatagira ukererwa kugerayo mu gihe aba bajyayo nyuma badashyirirwaho ubu buryo.

Abagenzi bari benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru