Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Inka 10 z’umuturage umwe zirimo iyaraye ibyaye n’iyendaga kubyara zakubiswe n’Inkuba zihita zipfa

radiotv10by radiotv10
30/11/2021
in MU RWANDA
0
Nyagatare: Inka 10 z’umuturage umwe zirimo iyaraye ibyaye n’iyendaga kubyara zakubiswe n’Inkuba zihita zipfa
Share on FacebookShare on Twitter

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, zihita zipfa.

Rugamba Emmy, wari uragiye izi nka z’umubyeyi we witwa Ruzindana Sam, avuga ko ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Kabiri haguye imvura ubundi akajya kugama mu rugo agasiga aya matungo yugamye munsi y’igiti.

Ati “Nyuma y’iminota nk’itatu nagiye kubona mbona zirirukanse nanjye nza nirukanka mvuga nti wasanga hari izigiye mu murima reka nge kureba. Yakubise ikubita Ina 10 zose irazararika nkizigeramo mbona Inka ziragaramye ndavuga nti se inkuba irazishe!”

Avuga ko inka zakubiswe n’inkuba ari 10 zirimo iz’amajigija, iyaraye ibyaye ndetse n’indi yereragara yendaga kubyara.

Rugamba Emmy uvuga ko yabuze uko yifata ubwo yasangaga izo nka zirambaraye aho zakubitiwe n’inkuba, avuga ko hari izarokotse ariko zimwe zimwe muri zo na zo zababutse.

Uyu muturage avuga ko ari mu gahinda gakomeye kuko aya matungo ari yo asanzwe afasha umuryango kubaho.

Ati “Ni ugutegereza ibindi bizaza akaba ari byo nakira, mfite abana bigaga, zirashize ari zo zabigishaga [umusaruro wazo ni wo wavagamo amafaranga y’ishuri]…nawe urumva ubu nta bitekerezo bizima mfite aka kanya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye guhumuriza uriya muturage ubundi bakareba n’ikigomba gukorwa.

Ati “Barebe niba zitabwa kuko zihita zitabwa ubundi baganire n’abaturage.”

Avuga ko ubuyobozi bushobora no kureba niba hari n’ubufasha bwahabwa uriya muturage ariko ko icyizere ari uko inka nyinshi muri ziriya zari ziri mu bwishingizi bw’amatungo.

Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza, ikunze kugira inama abaturage ko mu gihe imvura iguye bakunze kwirinda kujya munsi y’ibiti ndetse bagakura n’amatungo mu gasozi.

Yazikubitiye munsi y’igiti zari zigamyemo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − five =

Previous Post

Amagi y’Amasazi agiye kuba imari ishyushye: Ngo afite intungamubiri nk’iza Soya

Next Post

Abateguye igitaramo cya Koffi bemeje ko ntakizagihagarika, abakirwanya bati “ni ugusonga abahohotewe”

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abateguye igitaramo cya Koffi bemeje ko ntakizagihagarika, abakirwanya bati “ni ugusonga abahohotewe”

Abateguye igitaramo cya Koffi bemeje ko ntakizagihagarika, abakirwanya bati “ni ugusonga abahohotewe”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.