Nyagatare: Inka 10 z’umuturage umwe zirimo iyaraye ibyaye n’iyendaga kubyara zakubiswe n’Inkuba zihita zipfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, zihita zipfa.

Rugamba Emmy, wari uragiye izi nka z’umubyeyi we witwa Ruzindana Sam, avuga ko ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Kabiri haguye imvura ubundi akajya kugama mu rugo agasiga aya matungo yugamye munsi y’igiti.

Izindi Nkuru

Ati “Nyuma y’iminota nk’itatu nagiye kubona mbona zirirukanse nanjye nza nirukanka mvuga nti wasanga hari izigiye mu murima reka nge kureba. Yakubise ikubita Ina 10 zose irazararika nkizigeramo mbona Inka ziragaramye ndavuga nti se inkuba irazishe!”

Avuga ko inka zakubiswe n’inkuba ari 10 zirimo iz’amajigija, iyaraye ibyaye ndetse n’indi yereragara yendaga kubyara.

Rugamba Emmy uvuga ko yabuze uko yifata ubwo yasangaga izo nka zirambaraye aho zakubitiwe n’inkuba, avuga ko hari izarokotse ariko zimwe zimwe muri zo na zo zababutse.

Uyu muturage avuga ko ari mu gahinda gakomeye kuko aya matungo ari yo asanzwe afasha umuryango kubaho.

Ati “Ni ugutegereza ibindi bizaza akaba ari byo nakira, mfite abana bigaga, zirashize ari zo zabigishaga [umusaruro wazo ni wo wavagamo amafaranga y’ishuri]…nawe urumva ubu nta bitekerezo bizima mfite aka kanya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye guhumuriza uriya muturage ubundi bakareba n’ikigomba gukorwa.

Ati “Barebe niba zitabwa kuko zihita zitabwa ubundi baganire n’abaturage.”

Avuga ko ubuyobozi bushobora no kureba niba hari n’ubufasha bwahabwa uriya muturage ariko ko icyizere ari uko inka nyinshi muri ziriya zari ziri mu bwishingizi bw’amatungo.

Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza, ikunze kugira inama abaturage ko mu gihe imvura iguye bakunze kwirinda kujya munsi y’ibiti ndetse bagakura n’amatungo mu gasozi.

Yazikubitiye munsi y’igiti zari zigamyemo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru