Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu ishuri rimwe ryo mu Kagari ka Kijoro mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, haraturuka inkuru mbi y’umunyeshuri wiga mu yisumbuye ukekwaho kwica mugenzi we wiga mu mashuri abanza, agahita atorokera muri Uganda.

Uyu munyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye akekwaho kwica mugenzi we wigaga mu mwaka wa gatandatu ku kigo kimwe aho byabereye ku ishuri rya G.S Kijojo ryo mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri tariki 28 Mutarama 2022.

Nyakwigendera yarashyinguwe

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 mu Irimbi rya Nyagatare aho ababyeyi be bavuze ijambo rya nyuma ryo kumusezera.

Kamu Frank uyoboraUmurenge wa Musheri, yatangaje ko uriya mwana yateye ikirahure mugenzi we mu mutima nyuma yo gushyamirana bapfa inkweto zo gukinana.

Yagize ati “Amakuru bambwiye rero ni uko bahise barwana, umwe akubita undi ku kirahure kirameneka, undi aragitoragura akimukubita mu gatuza, urebye ukuntu yakimukubise harimo ubugome rwose kuko yakimuhamije ku mutima ahita apfa.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu ukekwaho kwica mugenzi we yahise akizwa n’amaguru akiruka agana ku cyambu cyerekeza muri Uganda.

Ati “Ubu turakeka ko yagiye hakurya, gusa inzego z’umutekano n’ubuyobozi twese dukomeje kumushakisha.”

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu Karere ka Nyagatare ziri gushakisha uyu mwana ukekwaho kwica mugenzi we kugira ngo abibazwe.

RADIOTV1O

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Gatuna yongeye kuba nyabagendwa hahita haboneka imvura y’umugisha

Next Post

Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.