Umugabo usanzwe akora akazi k’ubwarimu wo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, aravugwaho gutema ku gatsinsino umwana w’imyaka 6 akamukomeretsa ariko ubuyobozi bw’Umudugudu bukanga ko ashyikirizwa Polisi buvuga ko buzabyikemurira.
Uyu mwarimu witwa Gakwerere Cassien usanzwe akorera akazi k’uburezi muri G.S Rubagabaga, avugwaho gukora iki gikorwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yasangaga abana bari mu murima we uherereye mu Mudugudu wa Nyamirama ya Kabiri, Akagari ka Nyamirama, bari gutwara ibikenyeri birimo.
Muvunyi Claude, umubyeyi w’uyu mwana w’imyaka itandatu watemwe agatsinsino, yabwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko yatumye abana kujya gutashya inkwi nabo bakajya gushaka ibikenyeri mu murima w’uyu mwarimu.
Ngo ubwo uyu murezi yabasangaga mu murima we, yarabirukankanye baramusiga ahita abatera umuhoro.
Ati “nkeka ko uriya yatemye yamujugutiye [yamuteye] umuhoro ukamufata agatsintsino ku buryo imitsi yacitse.”
Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana w’imyaka itandatu yakomeretse akava amaraso menshi, agashaka kujya kurega kuri Polisi ariko ubuyobozi bw’Umudugudu bukamwangira bukamubwira ko buzakemura iki kibazo ariko ko ubwo uyu mwana yatemwaga yaraye atavujwe.
Ati “Ubu icyakora yazindutse amutwara kwa muganga ariko nkeneye ko amuvuza agakira neza.”
Muyambi David uyobora Akagari ka Nyamirama, avuga ko yashatse gukemura iki kibazo ariko ko umubyeyi w’umwana watemwe ku gatsinsino yamuhakaniye akamubwira ko adashaka kwiteranya n’umuturanyi we.
Uyu muyobozi avuga ko yashatse kujyana Mwarimu Gakwerere kuri polisi kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha “ariko Muvunyi yarabyanze.”
Umubyeyi w’umwana wakomerekejwe n’umwarimu yasabye ko yasinyira ko azamuvuza kugeza akize ubundi ntiyirirwe ajyanwa mu nzego z’ubutabera.
RADIOTV10