Monday, March 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura

radiotv10by radiotv10
16/03/2026
in MU RWANDA
0
Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage n’abakoresha umuhanda Gahira-Nkomane-Gisovu uherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko wangiritse mu buryo bukomeye, ku buryo abahanyuza moto, hari aho bagera bakayiheka.

Abaturage bavuga ko  igice cy’uyu muhanda gitangirira ahazwi nko  mu Gasarenda werekeza i Mushubi cyangiritse bikabije. Muri aka gace, usanga bamwe mu bakoresha moto cyangwa amagare bagerageza kuziterura kugira ngo babashe kunyura ahangiritse, mu gihe abandi bahitamo guheka abagenzi ku mugongo bakabageza hakurya bakishyurwa amafaranga.

Bamwe mu baturage bo mu duce twegereye urugabaniro rw’Imirenge ya Mushubi na Musebeya, ahangiritse cyane, bavuga ko hari n’abahitamo gusiga ibinyabiziga bakagenda n’amaguru  kuko hangiritse cyane.

Mukasekuru  ati “Hari aho ugera ugasanga nta nzira ihari. Abantu bagerageza guterura moto cyangwa bagatwara abantu ku mugongo kugira ngo bambuke aho hantu.”

Aba baturage bavuga ko hari n’abahitamo guhagarika ingendo kubera ububi bw’uyu muhanda, mu gihe abagerageza kuwukoresha usanga bibahenda cyane.

Irizabimbuto Melanie ati “Iyo uteze moto hari aho igera ntishobore kunyura, ugasanga bayiteruye. Ibyo bituma n’ibiciro by’urugendo bizamuka cyane.”

Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha uyu muhanda ugasanwa kugira ngo ubafashe mu ngendo zabo no mu bikorwa by’iterambere.

Umunyobozi w’akarere ka Nyamagabe  Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko hari gahunda yo gutunganya uyu muhanda kugira ngo wongere gukoreshwa neza.

Yagize ati “Ni umuhanda washyizwe mu masoko kugirango utunganwe neza,isoko ryatanzwe na RTDA, ikizwi nuko mu minsi iri imber uyu  uhanda usanwa.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage ko muri iki gihe cy’imvura bagomba gufata ingamba zo kurwanya isuri ishobora kwangiza imihanda n’imirima, abasaba gufata amazi ava ku nzu bakoresheje ibigega no guca imirwanyasuri hirya no hino.

Abaturage bakomeje gusaba ko gahunda yo gusana uyu muhanda yakwihutishwa, kuko ari ingenzi mu koroshya ingendo n’ubuhahirane hagati y’imirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamagabe.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 14 =

Previous Post

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

Related Posts

Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

by radiotv10
16/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda, bwatangaje ko bwamenye amakuru y’ibikorwa by’uburiganya bwageragejwe gukorwa muri sisitemu y’iyi banki ubwo habagaho ihererekanya...

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

by radiotv10
14/03/2026
0

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bamaze imyaka myinshi bategereje ibyangombwa by’ubutaka...

Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga

Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga

by radiotv10
14/03/2026
0

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingirakamaro cyane kuko yagize uruhare rukomeye...

Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

by radiotv10
14/03/2026
0

As children grow, their bodies naturally go through many changes. These changes can sometimes confuse or even scare them if...

RCS yavuze ku mugororwa washatse gutoroka abanje kujya mu bwiherero bw’Urukiko i Kigali

RCS yavuze ku mugororwa washatse gutoroka abanje kujya mu bwiherero bw’Urukiko i Kigali

by radiotv10
13/03/2026
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora RCS, rwemeje ko umugororwa wari wajyanywe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, yashatse gutoroka...

IZIHERUKA

Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura
MU RWANDA

Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura

by radiotv10
16/03/2026
0

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

16/03/2026
Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

16/03/2026
Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

15/03/2026
Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

15/03/2026
Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

14/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahahoze umuhanda ubu kuhanyura ni ihurizo ku buryo abafite ibinyabiziga bahagera bakabiterura

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda Leonidas yerecyeje kuri RADIOTV10

Hatanzwe umucyo ku ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga ryagaragaye muri sisitemu ya Banki ya Equity

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.