Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Hari abataragenda mu modoka kuva bavuka, abana iyo bayibonye bagira ngo ni igisimba

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Hari abataragenda mu modoka kuva bavuka, abana iyo bayibonye bagira ngo ni igisimba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe biyemerera ko kuva bavuka batarakandagira mu modoka kuko ibice batuyemo bisa nk’ibyasigaye inyuma mu gihe bamwe mu bana iyo bayibonye bayikanga bagira ngo ni igisimba kigiye kubarya.

Mu myaka yo hambere bwo uwavugaga ko abaye umusore cyangwa inkumi atarabona imodoka, ntawe byatunguraga gusa ubu biragoye kubera iterambere rikomeje kugaragara mu Rwanda.

Gusa bamwe bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko batarabona iki kinyabiziga gikomeje koroshya imigenderanire ya benshi mu Rwanda.

Nzeyimana Focas ati “Sindajya i Kigali kandi n’iyo ngiye i Nyamagabe nyura iyo mu Kibaya, nkaba ntahandi ndajya. Ntayo ndagendamo.”

Uyu muturage avuga ko kandi kuba badafite imodoka zibafasha mu ngendo, binabahombya kuko hari ababa bakeneye kujyana umusaruro wabo ku masoko ariko bakazitirwa no kubura imodoka zibafasha.

Ati “Icyifuzo ni uko mwatuvuganira natwe tukagera ku iterambere nk’iry’abandi, byaba akarusho n’imodoka ikaba yaza mu muhanda, n’umwana yayibona ntayitinye.”

Avuga ko iyo abana bo muri aka gace babonye imodoka bikanga. Ati “Barazitinya kubera kutayibona. Nta mwana wayegera kuko aba azi ko yamurya.”

Muhimpundu Clotilde avuga ko muri aka gace bafite imihanda ishobora kugendwamo n’imodoka ariko zikaba zitahagera kandi ko bibavuna.

Ati “Waba wejeje n’ibyo bijumba waba wajyana ku isoko ngo ubone ikayi y’umwana cyangwa isabune ukaba ariko nta ntege ufite zo kubigezayo, ukaba urabikenanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeli avuga ko muri aka Karere hakiri byinshi byo gukora birimo no korohereza aba baturage mu ngendo.

Hildebrand Niyomwungeli avuga ko bazakomeza gushishikariza abashoramari gushora imari mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ati “Nubwo wenda bitazagera kure nk’aho muvuye [ahatuye abaturage baganiriye n’Umunyamakuru] ariko bikagera ku gice kimwe kirenga aho imodoka zisanzwe zigera.”

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko mu makuru bafite ari uko mu mpera z’uyu mwaka umuhanda Nyamagabe-Kaduha uzaba utangiye gukorwa ku buryo bizakemura burundu ikibazo cy’ubwigunge mu migenderanire n’imihahiranire cyari muri aka gace.

Nzeyimana Focas avuga ko ageze muri iyi myaka ataragenda mu modoka
Muhimpundu Clotilde avuga ko bituma batabasha kwijyanira umusaruro ku isoko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − thirteen =

Previous Post

DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

Next Post

Turi ihene zitagira umushumba- Abamotari ngo ibibazo byabo ni umusaraba uruta uwa Yezu

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Turi ihene zitagira umushumba- Abamotari ngo ibibazo byabo ni umusaraba uruta uwa Yezu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.