Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamasheke: Ahatwaye ubuzima bw’uwiteguraga kurushinga n’ubu haracyateje impungenge zajemo n’urujijo

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamasheke: Ahatwaye ubuzima bw’uwiteguraga kurushinga n’ubu haracyateje impungenge zajemo n’urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Mirenge ya Kagano, Cyato na Rangiro bambuka umugezi wa Kamiranzovu bagana mu isoko rya Rwesero no ku biro by’Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ikiraro bambuka kigizwe n’ibiti bibiri na byo bidashinga, ndetse hakaba hari abamaze kuhaburira ubuzima, barimo umusore witeguraga kurushinga, nyamara bakaba bamaze imyaka ibiri batswe amafaranga yo kugikora.

Aba baturage bavuga ko imyaka ibiri ishize bambukira kuri iki kiraro kigizwe n’ibiti bibiri birimo kimwe cyarangiritse ku buryo hakoreshwa igiti kimwe n’akandi gato bafataho ku ruhande.

Mukareta Bernadette wabuze uwe kubera iki kiraro ati “Uyu mugezi wa Kamiranzovu wantwaye umusore da. Yari yarasabye. Twari kumwe tuhageze afata kuri kariya gati karakuduka yituramo turamushaka turamubura aza kuboneka ku Kivu.”

Uwingabiye Damarce na we agira ati “Hateye impungenge cyane kuko abantu bajya bagwamo. Bagwamo tukabashyingura kubera ko ari igiti kimwe gusa tugendaho.”

Bavuga ko ikibabaje ari uko bamaze imyaka ibiri basabwe amafaranga n’ubuyobozi aho buri rugo rwatanze igihumbi (1 000 Frw) kugira ngo hashyirwe ho ibindi biti ariko kugeza ubu aya mafaranga akaba akibitswe n’Umuyobozi w’Umudugudu.

Ntakirutimana Oscar ati “Mu mudugudu twateranyije amafaranga buri rugo igihumbi igihumbi. Umwaka ushize mudugudu ari we uyabitse, kandi koko kuba ayabitse hagwamo abantu ni ikibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas uvuga ko nta makuru afite y’uko hari abantu baburira ubuzima kuri iki kiraro, avuga ko hateganywa gushyirwa icyo mu kirere.

Ati “Cyari cyatanzweho ibitekerezo n’abaturage muri bya byifuzo bishingirwaho igenamigambi ndetse abantu bo muri one stop center baje kureba uburyo hazashyirwa icyo mu kirere.”

Uyu Muyobozi avuga ko bari bagiriye inama abaturage, ko bagomba guharika kunyura kuri iki kiraro, basabwa kujya banyura indi nzira, ariko bo bakavuga ko ari iya kure.

Ni ukuhanyura bambaza Imana
Abageze mu zabukuru na bo barahanyura ariko ubwoba buba ari bwose

N’abajya gushakisha imibereho

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Kabila akomeje kugaragaza ko yahagurukiye ubutegetsi bwa Tshisekedi

Next Post

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.