Nyamasheke: Babategeka kuboneza urubyaro n’uburyo bakoresha ngo utabyemeye baramugumana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi babyariye mu Kigo Nderabuzima cya Kamonyi cyo mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bategekwa kuboneza urubyayo ndetse bakanategekwa n’uburyo bagomba gukoresha ku buryo ubyanze bamugumana cyangwa bakagumana ifishi y’umwana.

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa RADIOTV10, bavuga ko basanzwe bazi akamaro ko kuboneza urubyaro ndetse ko basanzwe banitabira iyi gahunda ariko ku bushake bwabo.

Izindi Nkuru

Bavuga ko umubyeyi ubyariye mu Kigo Nderabuzima cya Kamonyi giherereye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, agomba gutaha yahawe uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Umwe muri bo ati “Ku ngufu, kuko utagiye ngo uboneze ntabwo bakurekura, barakugumana cyangwa bakagumana ifishi y’umwana.”

Undi mubyeyi avuga ko we n’umugabo we hari uburyo bwo kuboneza urubyaro bifuzaga ariko abaganga bo kuri iki Kigo Nderabuzima bakabwanga ku buryo yamaze iminsi ine baranze kumurekura.

Ati “Natashye ku munsi wa kane kuko uburyo njye n’umugabo wanjye twari twahisemo barabutwimye baduhitiramo ubwo bashaka, umugabo na we ambwira ko ubwo buryo bari kuduhitiramo atabushaka, birangira bambwiye ngo nsige ifishi ntahe, ngarutse kuyireba barayinyima.”

Aba babyeyi bavuga ko guhatirwa uburyo bwo kuboneza urubyaro batumvikanyeho n’abagabo babo, bibyara amakimbirane hagati yabo n’abo bashakanye.

Umwe ati “Mbuze uko mbigenza ndagenda banshyirao rwa rushinge, bakimara kurunshyiramo, naratashye ndarara hanze.”

Ntihinyuzwa Athanase uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kamonyi, avuga ko ababyeyi banze ko babonerezwa urubyaro bafatirwa amafishi y’abana babo ariko ko baba bashaka ko ababyeyi babitekerezaho.

Ati “Dusigarana amafishi y’abantu bamwe na bamwe bitewe n’uko tubahaye umwanya wo kuganira n’abagabo babo kugira ngo bumvikane ku buryo bwo kuboneza urubyaro bitewe n’ibyo twababwiye.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyamasheke, ubwitabire bwo kuboneza urubyaro bugeze kuri 51% mu gihe Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’abaturage (Rwanda Demographic and Health Survey) bwo muri 2020 bwagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2015 na 2020, abakoresha uburyo bwa kizungu mu kuboneza urubyaro bavuye kuri 47,5% bagera kuri 58%. Ni ukuvuga ko byazamutseho 10,5%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru