Nyamasheke: Ikamyo bikekwa ko yari yacitse feri yakoze impanuka ihitana umwe inangiza Camera ya Polisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikamyo yari itwaye imyaka, yakoreye impanuka mu Kagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, igwamo umuntu umwe, abandi babiri barakomereka inangiza camera ya Polisi.

Ababonye iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 05 Gashyantare 2022, bavuga ko yari iteye ubwoba.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati Ahubwo amahirwe ni uko ari agace kategereye abaturage na bo ntibaba basigaye.

Iyi kamyo yari ipakiye imyumbati, yarimo abantu batatu barimo umushoferi wayo witwa Bagabo Eric, nyiri iyi myaka yari ipakiye witwa Habiyaremye Fidel ndetse n’umukozi ucungira umutekano imodoka witwa Bizimana Theophile.

Ubwo iyi kamyo yakoraga impanuka, yabanje kugonga camera yifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, ihita yibirandura, umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana mu gihe abandi babiri bakomeretse bagahita bajyanwa mu Bitaro bya Kibogora.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rêné, yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku muvuduko mwinshi w’iyi kamyo.

Yibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije cyane ahantu hari amakorosi menshi kuko haba hashobora kubera impanuka.

Yagize ati Ikindi cyo kwitondera ni uko umuhanda umeze niba unyerera imvura yaguye, bakaringaniza umuvuduko bigendanye n’aho bageze bakanagenda banasoma ibyapa.”

Yari impanuka iteye ubwoba

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru