Nyamasheke: Ivuriro ryabavuriraga kuri Mituweli riza kubihinduka none ngo “nirishake rizahirime”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko ivuriro rya Mwito ry’Ishami ry’Ikigo Nderabuzima cya Bushenge, ryahoze ribavurira kuri Mutuelle de Santé, none rikaba ryarabihagaritse, none bakaba babona ntacyo rikibamariye.

Iri vuriro ryakiraga abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé, riza kwegurirwa abikorera, rihita rihagarika kuvurira abantu kuri ubu bwisugane.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturage bari basanzwe barigana bakivuza bakoresheje Mutuelle de Santé, babwiye RADIOTV10 ko bivuzaga bagatanga amafaranga macye ahwanye n’ubushobozi bwabo ariko ko ubu hari abajya kwivuzayo bazi ko bari bwishyure nkuko byahoze, ariko babaha inyemezabwishyu bagakubitwa n’inkuba.

Umwe ati “Mperutse kuhazana umwuzukuru wanjye yarwaye mu nda, ariko mpageze banciye amafaranga atabarika, kugira ngo uwo mwana abone imiti byansabye kujya gufata amadovize [ashaka kuvuga amafaranga menshi].”

Aba baturage bavuga ko mbere baganaga iri vuriro batikandagira, benshi bakaza kuhabyarira no kuhavuza abana ariko ko ubu ntawatinyuka kuza kuhivuriza.

Undi ati “Biriya bitaro by’i Mwito nibishake bizahirime, ntacyo bikimaze. None se ko udashobora kujyayo kwaka serivisi ngo uyibone utitwaje bitanu (5 000 Frw)?”

Bavuga ko kugira ngo bagere ku Bitaro bya Bushenge byakira abivuriza ku bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de sante, bibafata urugendo rurerure ndetse rimwe na rimwe bikavamo n’ingaruka.

Undi muturage ati “Guheka biratugora kuko hari ubwo imvura iba yaguye yaba ari nk’umudamu duhetse agiye nko kubyara bigashobora gutuma yagera ku bitaro yahuye n’izindi ngaruka wenda yangiritse cyangwa akabyarira mu nzira.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yabwiye RADIOTV10 ko iri vuriro riri mu yakorewe ubuvugizi asabirwa ko yajya yakira abakoresha ubwisungane bwa Mutuelle de Santé.

Yagize ati “Kuba badakorana na mituweli ni ikibazo kiba gihangayikishije, ntabwo turyamye, twabikozeho ubuvugizi.”

Uyu muyobozi avuga ko mu cyumweru gishize ubuyobozi bwavuganye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize n’ubwishingizi (RSSB) uburyo iri vuriro na ryo ryakwakira abakoresha buriya bwisungane mu kwivuza.

Ati “Icyizere kirahari rwose kinshi kuko twagikozeho, twaranabyihutishije.”

Amavuriro mato nk’aya yashyizweho mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi nyuma yuko byari bimaze kugaragara ko hari ababura ubuzima bitewe no kutagira amavuriro hafi.

Bavuga ko iri vuriro ribagora

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru