Monday, September 9, 2024

Muhanga: Yatangiye ay’incuke yigana n’abo arusha imyaka 10…Menya impamvu yatinze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wo mu Karere ka Muhanga, agiye gutangira amashuri y’incuke asanzwe atangirwa n’abana bafite imyaka itatu, akaba yaradindijwe n’impamvu itaramuturutseho ahubwo ari ukubera uburwayi.

Uyu mwana witwa Elysee Bayiringire wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, agiye gutangira amashuri y’incuke atinze kubera uburwayi bwo mu mutwe bwatumye ubwenge bwe budakurira igihe.

Ndegeya Sylvain washinze Umuryango Stand Together for Change wita ku bafite ubumuga, avuga ko ubumuga bwa Elysee Bayiringire bwaturutse ku kuba yaravutse ananiwe.

Avuga ko abana benshi bafite ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda, biba biterwa n’uburyo bavuka, akaba ari na byo byatumye ashinga uyu muryango kuko yabonaga ibi bibazo bikomeye kwiyongera mu Rwanda.

Niyomwungeri Gisele, umubyeyi w’uyu mwana, avuga ko bafashe umwanzuro wo kumujyana ku ishuri kuko babona nibura atangiye kugaragaza ko yashobora kwiga nubwo na byo bitoroshye.

Yagize ati “Ntabwo nzi niba azabimenya, ariko aziga kugeza igihe Imana izabishakira, nifuza ko yamenya ubwenge kandi bibaye byiza yakwiga akabimenya.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko na we yakunze kugira ipfunwe ryo kujyana uyu mwana we ku ishuri kubera ubumuga afite ariko ko nyuma yo kuganirizwa bumvise nta mpamvu yo kuvutsa uburenganzira umwana wabo.

Elysee Bayiringire nubwo akomeje kugaragaza ubwenge butari ku gipimo kimwe n’icy’abo bari mu kigero kimwe na we, ariko agaragaza amatsiko yo gushaka kumenya ibimwegereye, ku buryo hari icyizere ko nagera mu ishuri azafata.

Ntaramenya kuvuga neza, ariko yagiye yitabwaho n’abaganga bazobereye mu by’indwara zo mu mutwe, akomeza kugenda agaragaza impinduka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Akazuba says:

    Uyu muryango stand together for change ukorera he?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts