Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, baravuga ko imbwa nini zidateye nk’izisanzwe batazi aho zituruka zibarembeje kuko ziteza umutekano mucye, zikanabarira amatungo, ubuyobozi bukavuga ko umuti w’iki kibazo ntawundi uretse gutega izi mbwa.
Bamwe mu batuye muri uyu Murenge, bavuga ko izi mbwa zirirwa zizerera mu mashyamba ahari, rimwe na rimwe zikabarira amatungo.
Nsengiyumva Eric yagize ati “Inaha ikibazo cy’imbwa kiraduhangayikishije cyane kuko ni nyinshi cyane, ziraza zikaturira amatungo kandi ntabwo ari iz’abaturage b’inaha. Izo mwa twayobewe aho zaturutse kuko ni nini cyane ni ubwa mbere twari tuzibonye kuko ntizisanzwe.”
Mukantabana Olive na we ati “Izo mbwa ziturira amatungo, inaha amatungo amaze kuribwa n’izo mbwa ni atatu.”
Aba baturage bavuga ko izi mbwa babona zibateye impungenege kuko babona zigenda ziyongera bagakeka ko ari abazizanye bakazihata.
Murindwa ati “Zigenda ziyongera uko bwije n’uko bucyeye. Dukeka ko ari abazizanye barazihata. Wasanga barazizanye mu modoka barazihajugunya kuko zirakabije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko hari ikigiye gukorwa ngo izi mbwa zicike.
Ati “Tumaze iminsi tubona imbwa hirya no hino tutazi aho zituruka, ariko umuti ni umwe ni uko tuzitega zikareka kwangiriza baturage. Gahunda yo kuzitega ku bufatanye na Polisi turayifite ku buryo igihe gito ziba zitakigaragara.”
Aba baturage bavuga ko izi mbwa zikomeza kwiyongera ndetse zikarya n’amatungo hatagize igikorwa mu maguru mashya zishobora kuba zagera n’aho zarya n’abantu.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10