Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 23 y’amavuko wakoraga mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, arakekwaho kwicwa n’umuti wica udukoko yiyahuje nyuma yo kunywa inzoga nyinshi

Uyu mugabo witwa Emmanuel arakekwaho kwicwa n’umuti wica udukoko uzwi nka Roket yanyoye abigambiriye ashaka kwiyambura ubuzima.

Izindi Nkuru

Uyu Emmenuel yari asanzwe akora akazi ko kwita ku matungo magufi y’ingurube y’umuturage witwa Valens Nzeyimana utuye muri aka gace.

Uyu Valens Nzeyimana wari umukoresha wa nyakwigendera, yatangaje ko amakuru bayamenye bayabwiwe na mugezi wa nyakwigendera bakoranaga ubwo yabahuruzaga saa cyenda z’ijoro.

Yagize ati “Yari kumwe n’abandi baturage babiri bambwira ko arembye kuko hakekwaga ko yanyoye umuti ushyirwa ku myaka wica udusimba witwa roket.”

Uyu wari umukoresha wa nyakwigendera avuga ko gukeka ko yiyahuje umuti wa Roket ngo ni uko barebye mu icupa wari urimo bagasanga washizemo.

Valens uvuga ko bihutiye kumuha amata ariko bikaba iby’ubusa kuko yaje gushiramo umwuka, avuga ko nyakwigendera yari yanyoye inzoga nyinshi.

Ati “Ikigaragara yari yanyoye inzoga nyinshi ariko ibyo ntibyari gutuma yiyahura.” Gusa akavuga ko yari afite amakimbirane n’umugore we dore ko yari yanamuhembye agira ngo bajye gusangira iminsi mikuru ariko ntiyajyayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru