• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Umukobwa w’imyaka 17 yanyoye imiti yica kuko yatewe inda bikamuteranya na Nyina

radiotv10by radiotv10
26/01/2022
in MU RWANDA
0
Nyanza: Umukobwa w’imyaka 17 yanyoye imiti yica kuko yatewe inda bikamuteranya na Nyina
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yanyoye imiti yica udukoko ashaka kwiyambura ubuzima kuko yatwaye Inda akaba yaranabibwiye umubyeyi we bakabishwanira.

Uyu mwana w’umukobwa yanyoye imiti yica udukoko izwi nka Simikombe nyuma y’uko agiranye ibibazo na Nyina bitewe no kuba yaratwaye inda itateguwe.

Bivugwa ko akimara kunywa uwo muti yamerewe nabi kuko yaribwaga mu nda, akavuga ko kugerageza kwiyambura ubuzima ari uko yasamye inda atateguye akaba atabanye neza na nyina kandi akaba atabona icyo yifuza cyose cyamufasha cyangwa yakenera nk’umubyeyi utwite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yagize ati “Yabwiye nyina ko atwite amubwira nabi kwiyakira biramugora.”

Nyina umubyara avuga ko uyu mukobwa we afite imyitwarire mibi n’urugomo ndetse ko yigeze kwishyingira imburagihe ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Uwagerageje kwiyahura ubu ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Nyanza.

Ubuyobozi bukavuga ko bwihutiye kuganiriza umubyeyi we ku kibazo cyabaye, bwasabye kandi abana kwitabira ishuri bakirinda ababashuka kugira ngo batishora mu busambanyi bakiri bato imbere yabo hakangirika.

Ubuyobozi kandi bwasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana kugirango hirindwe ibishuko abana bahura nabyo.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko uwamushutse akamutera inda ubu ari gushakishwa kugira ngo akurikiranweho iki cyaha cyo gusambanya umwana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − three =

Previous Post

IFOTO: Cristiano Ronaldo ari kurya ubuzima ku mucanga yerekanye Six Pack

Next Post

Urubanza rwa Rusesabagina ruri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma mu kurwanya ruswa

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Urubanza rwa Rusesabagina ruri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma mu kurwanya ruswa

Urubanza rwa Rusesabagina ruri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma mu kurwanya ruswa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.