Nyanza: Umukobwa w’imyaka 17 yanyoye imiti yica kuko yatewe inda bikamuteranya na Nyina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yanyoye imiti yica udukoko ashaka kwiyambura ubuzima kuko yatwaye Inda akaba yaranabibwiye umubyeyi we bakabishwanira.

Uyu mwana w’umukobwa yanyoye imiti yica udukoko izwi nka Simikombe nyuma y’uko agiranye ibibazo na Nyina bitewe no kuba yaratwaye inda itateguwe.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko akimara kunywa uwo muti yamerewe nabi kuko yaribwaga mu nda, akavuga ko kugerageza kwiyambura ubuzima ari uko yasamye inda atateguye akaba atabanye neza na nyina kandi akaba atabona icyo yifuza cyose cyamufasha cyangwa yakenera nk’umubyeyi utwite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yagize ati “Yabwiye nyina ko atwite amubwira nabi kwiyakira biramugora.”

Nyina umubyara avuga ko uyu mukobwa we afite imyitwarire mibi n’urugomo ndetse ko yigeze kwishyingira imburagihe ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Uwagerageje kwiyahura ubu ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Nyanza.

Ubuyobozi bukavuga ko bwihutiye kuganiriza umubyeyi we ku kibazo cyabaye, bwasabye kandi abana kwitabira ishuri bakirinda ababashuka kugira ngo batishora mu busambanyi bakiri bato imbere yabo hakangirika.

Ubuyobozi kandi bwasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana kugirango hirindwe ibishuko abana bahura nabyo.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko uwamushutse akamutera inda ubu ari gushakishwa kugira ngo akurikiranweho iki cyaha cyo gusambanya umwana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru