Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe abantu bakekwaho ibikorwa biteza umutekano mucye mu baturage, aho uru rwego rwahise rwibutsa ko abatekereza kwijandika muri ibi bikorwa bose bitazabahira.
Aba bagabo barindwi (7) bafatiwe mu Murengewa Nyabimata, mu Tugari twa Ruhinga, Gihemvu na Kabere, aho bakewaho guteza umutekano mucye muri rusange no gukora inzoga z’inkorano zizwi nk’ibikwangari.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko izi nzoga z’inkorano, na zo ziri mu byongera ibyaha muri aka gace, kuko abazinyoye bisanga bagiye muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.
Aba bantu uko ari barindwi bafashwe bakekwaho guteza umutekano mucye, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Muganza muri aka Karere ka Nyaruguru.
SP Emmanuel Habiyaremye yaboneyeho kugira inama abijanditse mu bikorwa nk’ibi kubihagarika, kuko inzego zabihagurukiye.
Yagize ati “Ntawatekereza guhungabanya umutekano ngo bimuhire, ibikorwa nk’ibi kandi turabikomeje. Abaturage nibakomeze gutanga amakuru kandi ku gihe dukomeze gukumira ibyaha.”
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025 kandi mu Murenge wa Cyahinda mu Tugari dutandukanye, hakozwe igikorwa igikorwa cyo gushaka no gufata abakekwaho ubujura bw’inka n’andi matungo, cyasize hafashwe abagabo batandatu (6) n’undi 1 uvugwa mu bujura bwo kwiba abantu abategeye mu nzira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko aba bantu barindwi bafatiwe muri iki gikorwa, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10