Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyaruguru: Yafashwe ku Bunani avuye muri Nyungwe kwica inyamswa yo kurya yambaye ikote rya Gisirikare

radiotv10by radiotv10
03/01/2022
in MU RWANDA
0
Nyaruguru: Yafashwe ku Bunani avuye muri Nyungwe kwica inyamswa yo kurya yambaye ikote rya Gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru wiyemerera ko asanzwe ahinga urumogi muri Pariki ya Nyungwe, yafashwe avuyeyo kurusarura aho yari afite ibilo bitanu byarwo anafite inyama z’inyamaswa yari agiye kurya.

Uyu muturage witwa Munyenshongore Cyprien asanzwe atuye mu Mudugudu wa Karanka, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Muganza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Munyenshongore yafashwe n’abashinzwe kurinda pariki ya Nyungwe, bamufashe tariki ya 31 Ukuboza 2021 bamaze kumufata bamuzanira Polisi.

Yagize ati “Bamufatiye mu cyuho ubwo yari yamaze kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’ifumberi yamaze kuyibaga inyama yazishyize mu mufuka, bamufashe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Yanafatanywe amababi y’urumogi rubisi rupima ibiro bitanu, avuga ko yari amaze igihe kinini aruhinga mu Nyungwe akajya kurusoroma akaruzanira abakiriya be.”

SP Kanamugire yavuze ko Munyenshongore ubwo yafatwaga yari yambaye ikoti ry’imvura ry’ingabo z’u Rwanda, akaba yararihoranye ubwo yari akiri mu mutwe w’inkeragutabara ariko akaba yarawirukanywemo kubera imyitwarire mibi.

Yagize ati “Ku makuru twahawe n’uhagarariye inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu nkeragutabara kubera imyitwarire mibi harimo no kumucyekaho  kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, Munyenshongore aracyekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.”

Munyenshongore aremera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari agamije kuyijyana iwe kuyirya naho urumogi yafatanywe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko.

Ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 12 =

Previous Post

RIB yinjiye mu kibazo cy’Umukobwa warumye ururimi umusore bakundana ubwo basomanaga akaruca

Next Post

Imbaraga The Ben atangiranye 2022 ashobora kuzereka igihandure abandi bahanzi Nyarwanda

Related Posts

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
09/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbaraga The Ben atangiranye 2022 ashobora kuzereka igihandure abandi bahanzi Nyarwanda

Imbaraga The Ben atangiranye 2022 ashobora kuzereka igihandure abandi bahanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.