Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir yateguye ibirori byo kwerekaniramo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 (Mukura Day), bizasozwa n’umukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports.
Ni ibirori bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, aho iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Huye yateguyemo ibirori byo kwerekaniraho abakinnyi ndetse n’abatoza bazayitoza muri uyu mwaka w’imikino 2024/2025.
Ni ibirori bigiye kuba nyuma y’icyumweru kimwe ikipe ya Rayon Sports na yo ikoze igikorwa nk’iki yise ‘Rayon Sports Day’, yerekaniyemo abakinnyi bayo barimo abashya.
Ibi birori bya Rayon Sports, na byo byasojwe n’umukino wa gicuti wahuje iyi kipe ya Rayon na Azam FC yo muri Tanzania, warangiye itsinzwe 1-0 ku munsi w’ibirori byayo.
Iyi kipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Azam FC ku munsi wayo, ni na yo yatumiwe na Mukura ku munsi wayo ‘Mukura Day’ na yo izerekaniramo abakinnyi bayo.
Mukura VS ni Ikipe yiyubatse muri uyu mwaka w’imikino ubura igihe gito ngo utangire, kuko yaguze abakinnyi batandukanye barimo uwahize abandi muri shampiyona y’u Burundi, Niyonizeye Fred wavuye muri Vitalo FC.
Mukura kandi yanaguze Abdul Jalilu na Boateng Mensah bavuye muri Dreams FC yo muri Ghana, Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi Utd, igura Jordan Nzau wakiniraga Etincelles ndetse na Tuyizere Jean LUC na Vincent Adams wavuye muri Bugesera FC.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10