Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo

radiotv10by radiotv10
06/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir yateguye ibirori byo kwerekaniramo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 (Mukura Day), bizasozwa n’umukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports.

Ni ibirori bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, aho iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Huye yateguyemo ibirori byo kwerekaniraho abakinnyi ndetse n’abatoza bazayitoza muri uyu mwaka w’imikino 2024/2025.

Ni ibirori bigiye kuba nyuma y’icyumweru kimwe ikipe ya Rayon Sports na yo ikoze igikorwa nk’iki yise ‘Rayon Sports Day’, yerekaniyemo abakinnyi bayo barimo abashya.

Ibi birori bya Rayon Sports, na byo byasojwe n’umukino wa gicuti wahuje iyi kipe ya Rayon na Azam FC yo muri Tanzania, warangiye itsinzwe 1-0 ku munsi w’ibirori byayo.

Iyi kipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Azam FC ku munsi wayo, ni na yo yatumiwe na Mukura ku munsi wayo ‘Mukura Day’ na yo izerekaniramo abakinnyi bayo.

Mukura VS ni Ikipe yiyubatse muri uyu mwaka w’imikino ubura igihe gito ngo utangire, kuko yaguze abakinnyi batandukanye barimo uwahize abandi muri shampiyona y’u Burundi, Niyonizeye Fred wavuye muri Vitalo FC.

Mukura kandi yanaguze Abdul Jalilu na Boateng Mensah bavuye muri Dreams FC yo muri Ghana, Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi Utd, igura Jordan Nzau wakiniraga Etincelles ndetse na Tuyizere Jean LUC na Vincent Adams wavuye muri Bugesera FC.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 2 =

Previous Post

Ngoma: Hatangajwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko hari umuyobozi uvuzweho ruswa

Next Post

Sudan: Hashyizwe hanze imibare y’ibyangijwe n’ibiza bidasanzwe byongeye kwaduka

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
21/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudan: Hashyizwe hanze imibare y’ibyangijwe n’ibiza bidasanzwe byongeye kwaduka

Sudan: Hashyizwe hanze imibare y’ibyangijwe n’ibiza bidasanzwe byongeye kwaduka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.