Nyuma y’Imyaka 24, Etoile de l’Est yagarutse mu cyiciro cya mbere izamukana na Gicumbi FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’Imyaka 24 ikipe ya Etoile de l’Est FC izamutse mu Cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera Amagaju kuri penaliti 6-5. Mu gihe Gicumbi nayo igarutse mu Cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Heros 2-1.

Yari imikino yanyuma yo kwishyura kugira ngo hamenyekanye amakipe azakina icyiciro cya mebere agasimbura AS Muhanga na Sunrise FC

Izindi Nkuru

Umukino ubanza wari wabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye amakie yose yari yanaganyije 1-1, mu gihe umukino wo kwishyura amakipe yanganyije 1-1 (Ibitego byose byabonetse kuri penaliti), biba ngombwa hiyambazwa penaliti.

ETOILE DE L’EST   yatsinze Penaliti 6-5 z’Amagaju. Usibye uyu mukino Heroes yakinaga na Gicumbi umukino urangiye Gicumbi itsinze 2-1, ihita izamuka mu cyiciro cya mbere yari yatsinze 1-0.

Gicumbi FC yari imaze umwaka umwe mu cyiciro cya 2 yongeye kugaruka, mu gihe Etoile yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu 1997, Imyaka 24 ishize.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru