Nyuma yo kuburira ‘abajura’ haramutseho amakuru y’uwo bitagendekeye neza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda iburiye insoresore zijanditse mu ngeso z’ubujura, umwe mu babukekwaho yarasiwe mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, ubwo yari kumwe na bagenzi be bavuye kwiba, babona Abapolisi bakiruka.

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yari yaburiye abijanditse muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’Abaturarwanda, ibamenyesha ko hakajijwe ingamba.

Izindi Nkuru

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023 ahagana saa cyenda z’ijoro, ubwo Abapolisi barimo bacunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, babonye abantu batatu bakekwa ko ari ibisambo, barabahagarika, barinangira ahubwo bafunyamo bariruka.

Umutoni Irakoze Sandra, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Rwambogo, yavuze ko ubwo ibi bisambo byirukankaga ngo bicike Abapolisi, bahise barasamo umwe, agahita yitaba Imana.

Yagize ati Umwe muri bo yarashwe ahita apfa, ariko abandi bakomeza kwiruka baratoroka.

Uyu muyobozi avuga ko Urwego rwIgihugu rwUbugenzacyaha RIB ndetse nizindi nzego bakorana, bahise batangira iperereza.

Mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yahumurije Abaturarwanda ko Polisi yahagurukiye iki kibazo cy’ubujura bukomeje gufata intera.

Yagize ati Turwanya ubujura ku muntu ubukora cyangwa uwabukoze, Ubitekereza nabireke kuko binyuranyije n’amategeko, uzabikora bizamugiraho ingaruka.”

CP John Bosco Kabera kandi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite amakuru y’aho insoresore zijandika muri ibi bikorwa zikunze kuba ziri, haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice, ku buryo ubu hagiye gukazwa umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yari yaboneyeho kugira inama izi nsoresore gukura amaboko mu mifuka zikajya kuyakoresha, aho kujya kuyinjiza mu mifuka y’abandi bantu ngo zibibe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru