Nyuma yo kudahembwa bakoze ibyo batatekerezaga ko bizabaho ubwo bahabwaga akazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahawe akazi mu mirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa Munini-Busanze mu Karere ka Nyaruguru, bakaba bamaze amezi ane batarahembwa nyamara bari babwiwe ko bazajya bahemberwa iminsi 15, bagiye kwishyuza ku Biro by’Akarere, kuko babonaga bikabije.

Aba baturage bakoraga imirimo yo gukora  inzira z’abayamaguru  ndetse n’imiyobora  y’amazi, bavuga ko bari barabwiwe ko bazajya bahemberwa iminsi 15, none amezi ane arihiritse.

Izindi Nkuru

Bavuga ko babonye bikabije, bakiyemeza gufata urugendo bakajya ku Biro by’Akarere kwishyuza amafaranga bakoreye, kuko babonaga ntawundi wabarenganura.

Umwe ati “Twategereje guhembwa turaheba. Twari tuzi ko tuzahemberwa iminsi cumi n’itanu, none amezi abaye ane tudahembwa.”

Uyu uvuga ko ari umunyeshuri, akomeza agira ati “Nari nzi ko nzishyuramo amafaranga y’ishuri none ubu ndibaza uko ngomba gusubira ku ishuri ntarahembwa ubu byanyobeye.”

Aba baturage bavuga ko baje gukora aka kazi bizeye ko bagiye kubaho neza, none ahubwo imibereho yasubiye inyuma kuko bafashe amadeni bizeye kuzishyura, none bakaba barabaye ba bihemu.

Undi ati “Ubu mbayeho mu buzima bubi nyuma yo kwamburwa, badufashije baduhemba, dore ko nari nzi ko nzayishyuramo amafaranga y’ishuri y’umwana.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko iki kibazo batari bakizi bakaba bagiye kugikurikirana kigakemuka.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru