Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibyorezi muri America akaba n’Umujyanama wa Perezida Joe Biden mu bijyanye n’indwara, yavuze ko iki Gihugu kitaragera aho kifuza mu kurandura icyorezo cya COVID-19 mu gihe Biden we yavuze ko cyarangiye burundu.
Mu kiganiro yatangiye muri White Hose ku Cyumweru, Perezida Joe Biden uherutse gukiruka COVID-19, yatangaje ko iki cyorezo cyarangiye mu Gihugu cye.
Yagize ati “Icyorezo cyararangiye. Turacyafite ibibazo bya COVID tukiri gukoraho ariko ubundi icyorezo cyararangiye. Kuva twakuraho amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa, buri wese urabona ko agaragara neza nanjye murabona ko meze neza, ndi urugero rwiza.”
Anthony Fauci, uyobora ikigo gishinzwe kugenzura ibyorezo muri USA akaba n’Umujyanama wa Perezida Biden mu by’indwara, yavuze ko America itaragera aho yifuza kugera.
Uyu muyobozi unaherutse gutangaza ko ategereje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko hari byinshi bigikenewe gukorwa na Guverinoma ya USA mu rwego rwo guhangana n’ubwoko bwa Virus za COVID bushobora kuzaboneka mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Bizaterwa n’uburyo twiteguguye guhangana n’ubwoko bushya bwa Virusi, kandi na byo bizasaba imbaraga nyinshi. Ikibazo ni ukaduhuriza hamwe imyumvire, nkubu mu myaka hafi ibiri hamaze kwikingiza 67% by’abaturage bacu mu gihe 1/2 bafashe doze imwe gusa.”
Yavuze ko kandi muri Leta Zunze Ubumwe za America hakibarwa abantu 400 bicwa na COVID-19 nubwo iyi mibare iri kugenda igabanuka ugereranyije n’uko yari imeze mu ntangiro z’uyu mwaka.
Ati “Ariko ntabwo turi aho twifuza kugera, nta nubwo turabasha kwitwara nk’abantu bagomba kubana na virusi kuko ntituzi ko twayirandura. Twarabibashije kuri virusi imwe ari yo smallpox ariko ishobora kuba yahinduka mu mwaka umwe, mu kinyacumi cyangwa mu kinyejana.”
Yavuze ko hakenewe inkingo zabasha guha umubiri ubudahangarwa nibura bwabasha kumara igihe kinini yewe byanashoboka bukamara ubuzima bwose umuntu amara ku Isi.
RADIOTV10