Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma yuko Biden avuze ko COVID yarangiye, umujyanama we yagize ati “Ntaho turagera”

radiotv10by radiotv10
21/09/2022
in MU RWANDA
0
Nyuma yuko Biden avuze ko COVID yarangiye, umujyanama we yagize ati “Ntaho turagera”
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibyorezi muri America akaba n’Umujyanama wa Perezida Joe Biden mu bijyanye n’indwara, yavuze ko iki Gihugu kitaragera aho kifuza mu kurandura icyorezo cya COVID-19 mu gihe Biden we yavuze ko cyarangiye burundu.

Mu kiganiro yatangiye muri White Hose ku Cyumweru, Perezida Joe Biden uherutse gukiruka COVID-19, yatangaje ko iki cyorezo cyarangiye mu Gihugu cye.

Yagize ati “Icyorezo cyararangiye. Turacyafite ibibazo bya COVID tukiri gukoraho ariko ubundi icyorezo cyararangiye. Kuva twakuraho amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa, buri wese urabona ko agaragara neza nanjye murabona ko meze neza, ndi urugero rwiza.”

Anthony Fauci, uyobora ikigo gishinzwe kugenzura ibyorezo muri USA akaba n’Umujyanama wa Perezida Biden mu by’indwara, yavuze ko America itaragera aho yifuza kugera.

Uyu muyobozi unaherutse gutangaza ko ategereje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko hari byinshi bigikenewe gukorwa na Guverinoma ya USA mu rwego rwo guhangana n’ubwoko bwa Virus za COVID bushobora kuzaboneka mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Bizaterwa n’uburyo twiteguguye guhangana n’ubwoko bushya bwa Virusi, kandi na byo bizasaba imbaraga nyinshi. Ikibazo ni ukaduhuriza hamwe imyumvire, nkubu mu myaka hafi ibiri hamaze kwikingiza 67% by’abaturage bacu mu gihe 1/2 bafashe doze imwe gusa.”

Yavuze ko kandi muri Leta Zunze Ubumwe za America hakibarwa abantu 400 bicwa na COVID-19 nubwo iyi mibare iri kugenda igabanuka ugereranyije n’uko yari imeze mu ntangiro z’uyu mwaka.

Ati “Ariko ntabwo turi aho twifuza kugera, nta nubwo turabasha kwitwara nk’abantu bagomba kubana na virusi kuko ntituzi ko twayirandura. Twarabibashije kuri virusi imwe ari yo smallpox ariko ishobora kuba yahinduka mu mwaka umwe, mu kinyacumi cyangwa mu kinyejana.”

Yavuze ko hakenewe inkingo zabasha guha umubiri ubudahangarwa nibura bwabasha kumara igihe kinini yewe byanashoboka bukamara ubuzima bwose umuntu amara ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 3 =

Previous Post

Rubavu: Ngo uwatinze gutaha ahatwa igiti, bati “Turambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo”

Next Post

Izaba irimo Gym, Piscine, aho gukorera ubukwe,…Hoteli y’agatangaza yo mu kirere iri gutekerezwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Izaba irimo Gym, Piscine, aho gukorera ubukwe,…Hoteli y’agatangaza yo mu kirere iri gutekerezwa

Izaba irimo Gym, Piscine, aho gukorera ubukwe,…Hoteli y'agatangaza yo mu kirere iri gutekerezwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.