Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Ngo uwatinze gutaha ahatwa igiti, bati “Turambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo”

radiotv10by radiotv10
21/09/2022
in MU RWANDA
2
Rubavu: Ngo uwatinze gutaha ahatwa igiti, bati “Turambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abayobozi babaziza ibintu bitandukanye nko gutinda gutaha no gutinda kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Aba baturage bavuga ko abayobozi babakubita, ari Umukuru w’Umudugudu, inkeragutabara n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama.

Umwe mu bakubiswe witwa Turatsinze, yabwiye RADIOTV10 ko yahuye n’umuyobozi w’irondo mu masaaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubundi akamukubita.

Ati “Yarankubise, ndamubaza nti ‘umpoye iki?’ ntiyansubiza. Mu gitondo abaturage barampeka banjyana mu bitaro.”

Avuga ko uwo wamukubise yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ariko ko atatinzemo.

Yagize ati “Umuyobozi w’Umurenge yaravuze ngo umuyobozi w’umutekano ntakwiye gufungwa, ngo nibamufungure, baramufungura.”

Undi na we yavuze ko yakubiswe ubwo yari atashye ari nimugoroba, yatangaje ko yahuye n’abayobozi bakamukubita ndetse bagahita bajya kumufungira ku biro by’Umurenge.

Ati “Bamboheye amaboko inyuma [muri kubona n’ingohi] kandi nta muntu nari nibye.”

Aba baturage bavuga ko uretse gukubitwa inkoni, banahimbirwa ibyaha batakoze ku buryo no kuba bavuganye n’umunyamakuru na byo bishobora kubabyarira amazi n’ibisusa.

Umwe ati “N’ubu kuba tuvugiye imbere yanyu, ushobora kumva twageze Nyabishongo cyangwa muri Polisi ngo turafunze bakadushyiraho icyaha kandi nta cyaha dufite.”

Aba baturage bavuga ko n’abatinze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de sante, bakubitwa; bavuga kandi ko abayobozi bo muri aka gace basa nk’abubatse akazu ko guhohotera abaturage.

Undi ati “Mu Murenge wa Kanama ntiwavuga ku muyobozi, ntiwavuga ku mukire utuyemo ahubwo abakene tugiye kwicwa n’akarengane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Ndekezi Honore Mugisha uvugwaho gukubita abaturage, yabihakanye.

Mu ijambo rimwe gusa, yabwiye Umunyamakuru ati “Numva ntayobora RIB ku buryo nayiha amabwiriza.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwajeneza Jeannette yavuze ko aba baturage bashinja abayobozi babo kubakubita na bo atari shyashya.

Yagarutse ku rugero rw’abaturage babiri mu bavuga ko bakubiswe n’abayobozi, ati “Imyitwarire yabo nkuko byagiye bigaragara yaba gutesha agaciro inzego, gukubita abayobozi b’Imidugudu, gukubita Executif w’Akagari yagiye kurangiza imanza, mwabonye ko ari imyitwarire itari myiza bagaragaje.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo bivuze ko Executif Mugisha yabahohoteye, ahubwo yagerageje kurengera abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko abayobozi na bo bazakomeza ubukangurambaga muri aba baturage kugira ngo bacike kuri izo ngeso mbi zituma bashyamirana n’abayobozi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Twayigize says:
    3 years ago

    Ariko rero namwe muge mukora kinyamwuga,iyo umunyamakuru ashyizeho umuntu wambaye uniform y’urwego rw’umutekano(DASSO)
    Kandi munkuru ntaho bigaragara ko uru rwego rwahohoteye umuturage,bishatse kuvuga ko ubonye ifoto iri kunkuru yanyu agirango DASSO niyo yabazengereje,muge mutekereza kubyo mugiye gukora,naho ubundi tubashimira amakuru yanyu,thanks!

    Reply
  2. Ntwari says:
    3 years ago

    Ubwo se iriya photo ko mperuka Ari iyo muri Cyuve Musanze,igaruka muri Rubavu gute ? Vraiment aha ni ugusebya umwuga .ni Aho ibindi byo turabemera,ikindi abaturage usanga natwe harimo abadashaka kubahiriza gahunda za leta bakigira ibihazi,ahubwo ugasanga bararwanya abayobozi .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 7 =

Previous Post

Umuraperi nyarwanda ari mu maboko ya RIB

Next Post

Nyuma yuko Biden avuze ko COVID yarangiye, umujyanama we yagize ati “Ntaho turagera”

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yuko Biden avuze ko COVID yarangiye, umujyanama we yagize ati “Ntaho turagera”

Nyuma yuko Biden avuze ko COVID yarangiye, umujyanama we yagize ati “Ntaho turagera”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.