Rubavu: Ngo uwatinze gutaha ahatwa igiti, bati “Turambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abayobozi babaziza ibintu bitandukanye nko gutinda gutaha no gutinda kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Aba baturage bavuga ko abayobozi babakubita, ari Umukuru w’Umudugudu, inkeragutabara n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama.

Izindi Nkuru

Umwe mu bakubiswe witwa Turatsinze, yabwiye RADIOTV10 ko yahuye n’umuyobozi w’irondo mu masaaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubundi akamukubita.

Ati “Yarankubise, ndamubaza nti ‘umpoye iki?’ ntiyansubiza. Mu gitondo abaturage barampeka banjyana mu bitaro.”

Avuga ko uwo wamukubise yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ariko ko atatinzemo.

Yagize ati “Umuyobozi w’Umurenge yaravuze ngo umuyobozi w’umutekano ntakwiye gufungwa, ngo nibamufungure, baramufungura.”

Undi na we yavuze ko yakubiswe ubwo yari atashye ari nimugoroba, yatangaje ko yahuye n’abayobozi bakamukubita ndetse bagahita bajya kumufungira ku biro by’Umurenge.

Ati “Bamboheye amaboko inyuma [muri kubona n’ingohi] kandi nta muntu nari nibye.”

Aba baturage bavuga ko uretse gukubitwa inkoni, banahimbirwa ibyaha batakoze ku buryo no kuba bavuganye n’umunyamakuru na byo bishobora kubabyarira amazi n’ibisusa.

Umwe ati “N’ubu kuba tuvugiye imbere yanyu, ushobora kumva twageze Nyabishongo cyangwa muri Polisi ngo turafunze bakadushyiraho icyaha kandi nta cyaha dufite.”

Aba baturage bavuga ko n’abatinze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de sante, bakubitwa; bavuga kandi ko abayobozi bo muri aka gace basa nk’abubatse akazu ko guhohotera abaturage.

Undi ati “Mu Murenge wa Kanama ntiwavuga ku muyobozi, ntiwavuga ku mukire utuyemo ahubwo abakene tugiye kwicwa n’akarengane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Ndekezi Honore Mugisha uvugwaho gukubita abaturage, yabihakanye.

Mu ijambo rimwe gusa, yabwiye Umunyamakuru ati “Numva ntayobora RIB ku buryo nayiha amabwiriza.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwajeneza Jeannette yavuze ko aba baturage bashinja abayobozi babo kubakubita na bo atari shyashya.

Yagarutse ku rugero rw’abaturage babiri mu bavuga ko bakubiswe n’abayobozi, ati “Imyitwarire yabo nkuko byagiye bigaragara yaba gutesha agaciro inzego, gukubita abayobozi b’Imidugudu, gukubita Executif w’Akagari yagiye kurangiza imanza, mwabonye ko ari imyitwarire itari myiza bagaragaje.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo bivuze ko Executif Mugisha yabahohoteye, ahubwo yagerageje kurengera abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko abayobozi na bo bazakomeza ubukangurambaga muri aba baturage kugira ngo bacike kuri izo ngeso mbi zituma bashyamirana n’abayobozi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Twayigize says:

    Ariko rero namwe muge mukora kinyamwuga,iyo umunyamakuru ashyizeho umuntu wambaye uniform y’urwego rw’umutekano(DASSO)
    Kandi munkuru ntaho bigaragara ko uru rwego rwahohoteye umuturage,bishatse kuvuga ko ubonye ifoto iri kunkuru yanyu agirango DASSO niyo yabazengereje,muge mutekereza kubyo mugiye gukora,naho ubundi tubashimira amakuru yanyu,thanks!

  2. Ntwari says:

    Ubwo se iriya photo ko mperuka Ari iyo muri Cyuve Musanze,igaruka muri Rubavu gute ? Vraiment aha ni ugusebya umwuga .ni Aho ibindi byo turabemera,ikindi abaturage usanga natwe harimo abadashaka kubahiriza gahunda za leta bakigira ibihazi,ahubwo ugasanga bararwanya abayobozi .

Leave a Reply to Twayigize Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru