Nyuma y’uko muri Kenya hubuye imyigaragambyo y’abiganjemo urubyiruko rusaba Perezida William Ruto w’iki Gihugu kwegura, abigaragambya bafashe umunsi w’akaruhuko, ariko ngo barasubira mu mihanda bidatinze ndetse banashyiraho ingengabihe y’uko bazajya bigaragambya.
Iyi myigaragambyo yongeye kubura kuri uyu wa Kabiri, aho abiganjemo urubyiruko bongeye kwigabiza imihanda, batwika amapine, bavuga ko bashaka ko Perezida w’Igihugu cyabo yegura.
Abigaragambya, batangaje ko kuri uyu wa Gatatu basubitse iyi myigaragarambyo, ariko ko kuri uyu wa Kane bongera kuyisubukura.
Ni gahunda bihaye yo kwigaragambya ku wa Kabiri no kuwa Kane buri cyumweru, bavuga ko bazigaragambya kugeza igihe Perezida Ruto yumvise icyifuzo cyabo, ndetse ngo mu gihe yabigendamo gacye bazongera iminsi.
Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Kabiri yari yitabiriwe cyane, ndetse inzego zishinzwe umutekano zateye ibyuka biryana mu maso ngo batatanye abigaragambya ariko biba iby’ubusa.
Imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi ya Kitengela, Nairobi na Mombasa, aho urubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo asaba Perezida Ruto kwegura, ahandi bafunga imihanda batwika amapine.
Nta mubare uzwi w’abatawe muri yombi n’abakomerekeye mu myigaragambyo, icyakora hari amashusho agaragaza igipolisi cyuriza bamwe imodoka, abandi bari guhabwa ubutabazi bw’ibanze.
Abigaragambya barasaba Perezida Ruto kuva ku butegetsi amazeho imyaka ibiri, ngo kuko atakoze ibyo yabasezeranyije birimo kuzahura ubukungu, kurwanya ruswa n’ibindi. Bamunenga kandi kutagira icyo akora ku biciwe mu myigaragambyo iheruka.
Perezida Ruto yasubije ibyifuzo by’abigaragambyaga mu minsi ishize birimo guhagarika umushinga w’itegeko rizamura imisoro no gukuraho bamwe mu bagize Guverinoma.
Abakurikirana ibyo muri Kenya, bavuga ko inyungu nyinshi ku nguzanyo ari kimwe mu byasubije inyuma ubukungu bw’iki Gihugu gikora ku Nyanja.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10