Nyuma y’ukwezi undi wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yahawe inshingano mu kigo mpuzamahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’ukwezi kumwe Dr Gerardine Mukeshimana wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, ahawe inshingano mu Kigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), na Fanfan Rwanyindo Kayirangwa na we wabaye muri Guverinoma, yahawe inshingano mu Muryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO).

Izi nshingano zahawe Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, zatangajwe mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 06, ryashyizwe hanze n’Umuyobozi Mukuru w’Uyu muryango ILO (International Labour Organization).

Izindi Nkuru

Umuyobozi Mukuru wa ILO, Gilbert F. Houngbo yagize Fanfan Rwanyindo, Umuyobozi Mukuru umwungirije, akazaba ari na we ukuriye uyu Muryango muri Afurika, aho azatangira izi nshingano tariki 01 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2023.

Fanfan yari amaze ibyumweru bibiri akuwe muri Guverinoma y’u Rwanda, aho yari yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame tariki 22 Kanama 2023.

Muri aya mavugurura, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yasimbuwe na Prof Jeannette Bayisenge, wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Fanfan ahawe izi nshingano mu muryango mpuzamahanga, nyuma y’ukwezi kumwe na Dr Gerardine Mukeshimana wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, we agizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru