Rayon na Kiyovu zisanzwe ari abacyeba byeruye zigiye guhatanira igikombe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imikino yo gushaka amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cyateguwe n’Ikigega RNIT, yarangiye Rayon Sports na mucyeba wayo Kiyovu Sports, ziteye intambwe izazihuriza kuri uyu mukino.

Imikino yavuyemo aya makipe, yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023 mu Karere ka Ngoma, aho yari yitabiriwe n’amakipe ane ari yo Rayon Sports, Kiyovu sports, AS Kigali na Etoile de l’Est.

Izindi Nkuru

Iyi mikino yatangijwe n’umukino wabaye saa cyenda z’amanywa aho Kiyovu Sports yakinaga na Etoile de l’Est, urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 19’ gitsinzwe na Djuma, kiza kwishyurwa na Innimest Sunday ku munota wa nyuma w’umukino.

Iminota 90 ikirangira hahise hitazwa Penalikti, aho Kiyovu Sports yatsinda 4-3 za Etoile de l’Est, ihita ikatishe itike y’umukino wa nyuma.

Nyuma y’uyu mukino, ku isaha ya 18:00’ hahise hakurikiraho umukino Rayon Sports yakinagamo na AS Kigali, nab wo urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Rayon Sports yatsindiwe na Akabar Mugadam ndetse na Mussa Essenu, mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Akayezu Jean Bosco na Ntirushwa Aime.

Nyuma yo kunganya, hahise hakurikiraho Penaliti, ikipe ya Rayon Sports Itsinda 4-3 kuko Tamale wari wagiye mu kibuga asimbuye Bonheur yari yakuyemo Penaliti bituma Rayon Sports na yo ihita igera ku mukino wa nyuma.

Umukino wa Nyuma wa RNIT Saving Cup uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa 18:00’ kuri Kigali Pele Stadium, ukazahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, ukazabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza AS Kigali na Etoile de l’Est uzaba saa 15:00’.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru