Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria, yitabye Imana ku myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, nyuma y’ukwezi kumwe Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia na we atabarutse.
Itabaruka ry’uyu munyapolitiki wari na General mu Gisirikare, ryemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Nigeria yabereye Perezida mu itangaro ryashyizwe hanze mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Iri tangazo rya Perezidansi ya Nigeria rivuga ko Buhari yitabye Imana saa kumi n’igice z’umugoroba azize “uburwayi yari amaranye igihe kinini.”
Perezida wa Nigeria uriho ubu, Bola Ahmed Tinubu yihanganishije umugore wa Buhari, ndetse asaba Visi Perezida we kwerecyeza mu Bwongerezo guherekeza umubiri wa nyakwigendera ubwo uzaba ugaruwe muri Nigeria.
Bola Ahmed Tinubu yagaragaje Buhari nk’usigiye Igihugu umurage “wo gukura Igihugu, kuba yari umusirikare, ndetse n’umunyapolitiki mwiza” waranze “n’umuhate udasanzwe mu guteza imbere ubumwe n’ubukungu bw’Igihugu.”
Tinubu yakomeje avuga ko Buhari “Yitwaye neza mu bihe by’imidugararo, ayoborana ubushishozi mu buryo bwa bucece, ubunyangamugayo ntagereranywa, ndetse n’imyizerere mizima mu mahirwe ya Nigeria.
Tinubu kandi yavuze ko Buhari yaranzwe n’ikinyabupfura cyihariye mu mirimo yose yakoze ya Leta, akaba yarashyize ingufu mu kurwanya ruswa, ndetse ashyira imbere inyungu rusange.
Nyakwigendera Buhari yatowe bwa mbere nka Perezida muri 2015 nyuma yuko agerageje kwiyamamaza inshuro eshatu zose atsindwa, yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka ine muri 2019.
Buhari yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe, hatabarutse Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia na we yitabye Imana, aho we yapfiye muri Afurika y’Epfo tariki 05 z’ukwezi gushize kwa Kamena 2025.
RARIOTV10