Tuesday, October 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

radiotv10by radiotv10
14/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria, yitabye Imana ku myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, nyuma y’ukwezi kumwe Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia na we atabarutse.

Itabaruka ry’uyu munyapolitiki wari na General mu Gisirikare, ryemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Nigeria yabereye Perezida mu itangaro ryashyizwe hanze mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Iri tangazo rya Perezidansi ya Nigeria rivuga ko Buhari yitabye Imana saa kumi n’igice z’umugoroba azize “uburwayi yari amaranye igihe kinini.”

Perezida wa Nigeria uriho ubu, Bola Ahmed Tinubu yihanganishije umugore wa Buhari, ndetse asaba Visi Perezida we kwerecyeza mu Bwongerezo guherekeza umubiri wa nyakwigendera ubwo uzaba ugaruwe muri Nigeria.

Bola Ahmed Tinubu yagaragaje Buhari nk’usigiye Igihugu umurage “wo gukura Igihugu, kuba yari umusirikare, ndetse n’umunyapolitiki mwiza” waranze “n’umuhate udasanzwe mu guteza imbere ubumwe n’ubukungu bw’Igihugu.”

Tinubu yakomeje avuga ko Buhari “Yitwaye neza mu bihe by’imidugararo, ayoborana ubushishozi mu buryo bwa bucece, ubunyangamugayo ntagereranywa, ndetse n’imyizerere mizima mu mahirwe ya Nigeria.

Tinubu kandi yavuze ko Buhari yaranzwe n’ikinyabupfura cyihariye mu mirimo yose yakoze ya Leta, akaba yarashyize ingufu mu kurwanya ruswa, ndetse ashyira imbere inyungu rusange.

Nyakwigendera Buhari yatowe bwa mbere nka Perezida muri 2015 nyuma yuko agerageje kwiyamamaza inshuro eshatu zose atsindwa, yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka ine muri 2019.

Buhari yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe, hatabarutse Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia na we yitabye Imana, aho we yapfiye muri Afurika y’Epfo tariki 05 z’ukwezi gushize kwa Kamena 2025.

RARIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + ten =

Previous Post

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Next Post

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Related Posts

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

by radiotv10
07/10/2025
0

Umugabo wo muri Tunisia wari wakatiwe igihano cy’urupfu mu cyumweru gishize ahamijwe ibyaha byo gusebya Perezida w’iki Gihugu abinyujije kuri...

Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo

AFC/M23 yungutse ibice igenzura nyuma y’imirwano ikomeye

by radiotv10
07/10/2025
0

Ibice bya Luke na Mulema byo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byamaze kugera mu maboko...

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

by radiotv10
06/10/2025
0

Bwa mbere umwimukira yageze ku Mugabane w’u Burayi akoresheje umutaka ufasha abantu kuguruka mu kirere bunazwi ku basirikare, ibintu byagaragaye...

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

by radiotv10
06/10/2025
0

Ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bigiye gusubukurwa, byitezweho kuganirirwamo ingingo zikomeje kugorana...

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
06/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabyutse...

IZIHERUKA

RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi
MU RWANDA

Amakuru agezweho ku musirikare w’u Rwanda wari wafungiwe i Burundi

by radiotv10
07/10/2025
0

Ahari hamaze iminsi havugwa ubujura bukabije muri Kigali hakozwe umukwabu wasize hari igikozwe

Ahari hamaze iminsi havugwa ubujura bukabije muri Kigali hakozwe umukwabu wasize hari igikozwe

07/10/2025
Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Safi aritegura kwibaruka ubuheta n’umugabo bamaze amezi atanu bakoranye ubukwe

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Safi aritegura kwibaruka ubuheta n’umugabo bamaze amezi atanu bakoranye ubukwe

07/10/2025
Umubyinnyi ugezweho mu Rwanda Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye

Umubyinnyi ugezweho mu Rwanda Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye

07/10/2025
Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

07/10/2025
Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

07/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku musirikare w’u Rwanda wari wafungiwe i Burundi

Ahari hamaze iminsi havugwa ubujura bukabije muri Kigali hakozwe umukwabu wasize hari igikozwe

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Safi aritegura kwibaruka ubuheta n’umugabo bamaze amezi atanu bakoranye ubukwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.