Nyuma y’umunsi 1 afunguwe umuhanzi nyarwanda yahise asohora indirimbo ivuga ibyamubayeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Jowest uherutse kugirwa umwere ku byaha birimo icyo gusambanya undi ku gahato, agafungurwa; nyuma y’umunsi umwe arekuwe, yahise ashyira hanze indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyo yaregwaga.

Joshua Giribambe cyangwa Jowest yafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, agizwe umwere ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.

Izindi Nkuru

Ni icyaha bivugwa ko yakoreye umukobwa usanzwe afite umwana wabaga iwabo, mu gihe uyu muhanzi we yaburanye ahakana ibyaha nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 01 Gashyantare 2023.

Nyuma y’umunsi umwe gusa agizwe umwere akanasohoka muri kasho, Jowest yashyize hanze indirimbo yise ‘Ku wa 3’.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare, itangira agaruka ku buryo yafashwemo, harimo aho avuga amagambo yabwiye n’umupolisi.

Aririmba agira ati “Afande ati ‘ko uri akana keza, ibi mbona urabisobanura ute?’ ndamwegera nti ‘ngaho nyereka ikirego’ ati ‘urashinzwa gukoma no gukubita umubebi’ umutima utera cyane ntangira gutitira…”

Muri iyi ndirimbo ituje iryoheye amatwi, Jowest akomeza aririmba ko yisobanuye ahakana ibyaha yivuye inyuma ariko ko abamufashe bamubwiye ko n’ubundi arara muri kasho.

Akomeza aririmba agira ati “Ijoro riri kumbana ukwezi, umunsi wo uri gutinda nk’umwaka, malayika murinzi wanjye ubanza asizinziriye, Mana mfasha umukangure basi amfashe kuburana.”

Mu nyikirizo akomeza aririmba ati “Iyi ngoma nidasohoka ubwo nyine nzaba nkiri mu gihome, gusa nanone nuyumva ntuzarire nzaba naciye ishene.”

Jowest uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda muri iyi minsi, asanzwe afite indirimbo izirimo iyo yise ‘Hejuru’, ‘Agahapinesi’, ‘Saye’ ndetse n’iyi ‘Ku wa 3’ ashyize hanze nyuma yo gufungurwa.

Umunanzi Jowest yahise ashyira hanze indirimbo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru