Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nzi ko dukundana- Perezida Kagame yabwiye abaturage ko icyizere bafitanye kigaragaza ko guhitamo bitazabagora

radiotv10by radiotv10
24/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nzi ko dukundana- Perezida Kagame yabwiye abaturage ko icyizere bafitanye kigaragaza ko guhitamo bitazabagora
Share on FacebookShare on Twitter

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame; yavuze ko icyizere abaturage bamugaragariza ndetse n’icyo abafitiye, bigaragaza ko kuzahitamo ubwo bazaba bari mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, bitazabagora.

Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, ubwo yakomerezaga mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu wabyo.

Muri Sitade ya Ngororero ahari hateraniye abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari baje kwakira Paul Kagame, morali yari yose, bagaragaza inyota yo kongera kuganira n’Umukuru w’Igihugu cyabo akaba Umukandida wa FPR-Inkotanyi, unashyigikiwe n’indi mitwe ya Politiki irenga 70% y’amashyaka yemewe mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimiye imitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi, avuga ko gufatanya atari intege nke, ahubwo ko ari uguhuza imbaraga kugira ngo zigere ku musaruro ufatika.

Ato “Gufatanya ntabwo ari intege nke, ahubwo bigargaaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe ntagishobora kubananira.”

Yavuze kandi ko iyi mitwe ya Politiki yifatanyije na FPR-Inkotanyi, yarebye kure, mu gihe hari abavuga ko iyo mitwe ya Politiki byayinaniye.

Ati “Ahubwo ni uko bashyize mu kuri babona ko dufatanyije bagafatanya na FPR, ibyagerwaho ni byinshi kurusha uko buri umwe yanyura inzira ye, ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza, bimwe bigakunda ibindi ntibikunde. Ariko iyo abantu bafatanyije byose birakunda.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage ko yaje ngo bajye umugambi w’ibyo bazakora ku munsi w’amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, kandi ko amahitamo yabo, ari urugendo rutari rushya kuko rwatangiriye kuva muri 2010, na 2017, rwaranze n’Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.

Ati “Uwo munsi w’itariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo, guhitamo gukomeza iyo nzira, ni uguhitamo n’abayobozi mufatanya iyo nzira.”

Yabibukije ko kuri iyi tariki ya 15 Nyakanga, bazatora n’Abadepite “ndetse n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda.” Abaturage bati “Ni wowe ni wowe,…”

Perezida Kagame yavuze ko hari abatarumva uburyo umuyobozi atorwa ku majwi ari hejuru ya 90%, ndetse bakabyibazaho, ariko ko bazajyenda babyumva uko ibihe bizagenda bitambuka.

Ati “Biriya twavugaga ko ngo ‘ijana ku ijana’. Hari abantu bumva ko 100% atari Demokarasi.” Abaturage bati “Bazabyumva bazabyumva…” Umukuru w’u Rwanda na we akomeza agira ati “Bazabyumva kuko Demokarasi inzira turimo ibyo tuzakora tariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe, twe dukora ibitureba.”

Perezida Kagame yahise agaruka ku gisubizo aherutse guha umunyamakuru na we wari umubajije uko atorwa hejuru ya 90%, na we akamubaza ati “Ariko abayoborwa na 15%, ubwo iyo ni Demokarasi gute? Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15%, ndetse n’ababatoye ari 30% cyangwa 40% y’abagombaga gutora, ubwo iyo ni yo Demokarasi?”, Abaturage bati “Bazaze bige, bazaze bige…” Na we ati “Ubwo murabatumiye ntabwo nirirwa nongeraho.”

Guhitamo ntibigoye

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko amahitamo y’Abanyarwanda ashingira ku byo bifuza ndetse n’aho bavuye, n’aho bifuza kugera, bityo ko ntawaza kubahitiramo uko babikora.

Yavuze ko Abanyarwanda n’abandi Banyafurika hari igihe bigeze kubaho bumva ko baremewe kubaho mu buzima bubi bw’ubukene, bagahora bategereje gutungwa n’abanyamahanga ndetse n’Imana, ariko ko iyo Mana ari iya bose.

Ati “Natwe tugomba kwitunga ariko, ari abandi, ari Imana bikagira aho bihera. U Rwanda rwacu, amateka yacu twubatse muri iyi myaka 30 ishize, icyangombwa ni uguhera ku ruhare rwacu.”

Yavuze ko Imana yahaye abantu bose ibingana, yaba amaboko, ubwenge, bityo ko Abanyarwanda n’Abanyafurika batagomba kumva ko hari abafite ubushobozi burenze ubwabo, asaba Abanyarwanda ko iyi myumvire igomba kubaranga muri iyi myaka itanu iri imbere.

Perezida Kagame yavuze ko mu kubaka Igihugu, hakwiye kubanza kurebwa ku byo Igihugu gifite, ati “Ndetse icya mbere Igihugu gifite, ni mwebwe, birashaka ngo mube muhari koko, birashaka ngo tube duhari atari inkuru gusa.”

Yavuze ko niba imyumvire ari iyi “Ubwo guhitamo biragoye koko?” Abaturage bati “Twarabirangije twarabirangije.” Ati “Mureke twihangane dutegereze tariki 15 batazabituziza ngo twarihuse.”

Yavuze ko “Nk’umukandida wa FPR ndetse ushyigikiwe n’indi Mitwe ya Poltiki yavuzwe, ubwo njyewe ndumva icyizere mwampaye icyizere mbagirira ubwabyo byaratanze igisubizo.” Abaturage bahita bazamura akaririmbo bati “Mureke tumutore waduhaye byinshi bituma tumutora azaduha n’ibindi.”

Yagarutse kandi ku mateka yo muri aka gace kigeze kurangwa n’abacengezi bigeze guhungabanya umutekano, avuga ko bidashobora kongera kuzabaho ukundi mu Rwanda, kuko imbaraga zo gushyira hamwe n’abaturage zatumye batsindwa, zigishinze imizi mu Rwanda.

Yagarutse ku bikorwa bigomba guteza imbere abaturage mu nzego zinyuranye zirimo ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibikorwa remezo, avuga ko ari byo bishyizwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yongera gushimira abaturage, ati “Ndabakunda, nzi ko dukundana.” Na bo bati “Dufitanye igihango dufitanye igihango.” Abizeza ko uko buzuza inshingano zabo, ari na ko n’abayobozi bazatora bazazuza, ati “Ntabwo tuzabatenguha.”

Paul Kagame yabwiye abaturage ko igihango bafitanye kizahoraho
Perezida Kagame ubwo yaramutsaga abaturage bari baje kumwakira
Ababyeyi bari bateze urugori bamwakiranye impundu nyinshi

Ibyo gushimira Umukandida wa FPR ni byinshi
Hari abaturage babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 6 =

Previous Post

Kitoko wisegura ko atabashije kuza yavuze ku ndirimbo y’amateka mu kwamamaza Perezida Kagame

Next Post

Ibivugwa kuri myugairo wo mu Gihugu kiyoboye ruhago nyafurika umanutse mu Rwanda

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa kuri myugairo wo mu Gihugu kiyoboye ruhago nyafurika umanutse mu Rwanda

Ibivugwa kuri myugairo wo mu Gihugu kiyoboye ruhago nyafurika umanutse mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.