Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Odinga ngo icyemezo cy’Urw’Ikirenga yagifashe nk’igitekerezo cyarwo ati “Ntibirangiriye aha”

radiotv10by radiotv10
06/09/2022
in MU RWANDA
0
Odinga ngo icyemezo cy’Urw’Ikirenga yagifashe nk’igitekerezo cyarwo ati “Ntibirangiriye aha”
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Urukiko rw’Ikirenga ruteshereje agaciro ikirego cya Raila Odinga, rukemeza ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bifite ishingiro, uyu munyapolitiki yatangaje ko bubashye igitekerezo cy’Urukiko ariko ko batemeranya n’iki cyemezo cyarwo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, ni umunsi wari utegerejwe na benshi muri Kenya ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba ubwo hari hategerejwe icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije ikirego cya Raila Odinga.

Uyu munyapolitiki umaze gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu ubugiragatanu, yari yaregeye uru rukiko rusumba izindi muri Kenya, arusaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora yo ku ya 09 Kanama 2022.

Raila Odinga yavugaga ko mu kubarura amajwi habayemo uburiganya mu buryo bw’ikoranabuhanga, bwanatumye William Ruto atsindira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga wasomye iki cyemezo ku wa Mbere, yavuze ko uwareze atagaragaraje ibimenyetso bifatika, yemeza ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro.

Raila Odinga yahise ashyira hanze itangazo, avuga ko iki cyemezo bakimenye, ati “Kuva cyera twakomeje kurwanira iyubahirizwa ry’ihame ryo kugendera ku mategeko n’itegeko Nshinga. Kuri iyi nshuro turubaha igiterekerezo cy’Urukiko kabone nubwo tutemeranya n’icyemezo cy’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko abanyamategeko bo ku ruhande rwe bagiye gukusanya ibimenyetso simusiga biri ku ruhande rwabo kabone nubwo abacamanza babibonye ariko ngo bakabyirengagiza.

Yavuze ko iki cyemezo cy’Urukiko kidashyize iherezo ku byo bamaranira ahubwo ko kibongereye imbaraga mu rugendo rwabo rwo kuvugurura Igihugu cyabo kikaba ikigendera ku mahame ya Demokarasi “aho Umunyakenwa wese azibanamo Igihugu cye.”

Yasoje iri tangazo rye ashimira abamushyigikiye ndetse n’Abanyakenya bose . ati “Mu gihe gito kiri imbere tuzatangaza imigambi yacu yo gukomeza urugamba rwo guharanira gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano na Demokarasi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

UK yabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye umugore wa gatatu uyoboye iki Gihugu

Next Post

Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.