• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in Uncategorized
0
Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba
Share on FacebookShare on Twitter

Ku nshuro ya mbere agira icyo avuga ku byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, Raila Odinga yabihakanye avuga ko agiye kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko kugira ngo biteshwe agaciro.

Raila Odinga utarakunze guhirwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yongeye gutsindwa na William Ruto watsinze ku majwi 50.49% mu gihe Odinga yagize 48.5%.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Raila Odinga yagize icyo avuga ku byavuye muri aya matora, abyamaganira kure.

Yagize ati “Twe uko tubibona ni uko ibyatangajwe na Chebukati [Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kenya] tutabyemera kandi tubyamaganye kandi bigomba guteshwa agaciro n’urukiko rubifitiye ububasha.”

Raila Odinga wari uhataniye kuyobora Kenya ku nshuro ya gatanu, nta na rimwe yigeze yemera ibyavuye mu matora, akaba yavuze ko no kuri iyi nshuro agiye kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko kugira ngo ziteshe agaciro ibi byavuye mu matora.

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya, Juliana Cherera yavuze ko aya matora yegukanywe na William Ruto, yanyuze mu mucyo.

Kuba Odinga yahakanye ibyavuye mu matora byatumye muri Kenya hazamuka icyoba ko hashobora kwaduka imidugararo yaterwa n’abashyigikiye uyu mugabo bagiye nubundi bayiteza ubwo yabaga yatsinzwe.

Muri 2017, ubwo Odinga yatsindwana, hapfuye abantu 100 mu gihe muri 2007 bwo hari hapfuye abarenga 1 200.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

U Rwanda rwageneye ubutumwa Kenya na William Ruto watsindiye kuyiyobora

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.