Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in Uncategorized
0
Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba
Share on FacebookShare on Twitter

Ku nshuro ya mbere agira icyo avuga ku byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, Raila Odinga yabihakanye avuga ko agiye kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko kugira ngo biteshwe agaciro.

Raila Odinga utarakunze guhirwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yongeye gutsindwa na William Ruto watsinze ku majwi 50.49% mu gihe Odinga yagize 48.5%.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Raila Odinga yagize icyo avuga ku byavuye muri aya matora, abyamaganira kure.

Yagize ati “Twe uko tubibona ni uko ibyatangajwe na Chebukati [Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kenya] tutabyemera kandi tubyamaganye kandi bigomba guteshwa agaciro n’urukiko rubifitiye ububasha.”

Raila Odinga wari uhataniye kuyobora Kenya ku nshuro ya gatanu, nta na rimwe yigeze yemera ibyavuye mu matora, akaba yavuze ko no kuri iyi nshuro agiye kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko kugira ngo ziteshe agaciro ibi byavuye mu matora.

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya, Juliana Cherera yavuze ko aya matora yegukanywe na William Ruto, yanyuze mu mucyo.

Kuba Odinga yahakanye ibyavuye mu matora byatumye muri Kenya hazamuka icyoba ko hashobora kwaduka imidugararo yaterwa n’abashyigikiye uyu mugabo bagiye nubundi bayiteza ubwo yabaga yatsinzwe.

Muri 2017, ubwo Odinga yatsindwana, hapfuye abantu 100 mu gihe muri 2007 bwo hari hapfuye abarenga 1 200.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

U Rwanda rwageneye ubutumwa Kenya na William Ruto watsindiye kuyiyobora

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

Perezida Kagame yageneye ubutumwa William Ruto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.