P.Kagame yagaragaje abari inyuma y’imvururu ziri muri Afurika anaburira abagambirira inabi u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Nta ndangagaciro nziza nk’iz’Abanyarwanda

Perezida Paul Kagame yongeye kunenga bamwe mu bayobozi bo ku Mugabane wa Afurika bumva amabwire y’abanyamahanga, bikarangira bigize ingaruka ku baturage b’Ibihugu bayobora n’ibituranyi byabyo, ariko ko bari bakwiye kumenya ko “uwanga kubwira ntiyanga no kubona.”

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki Indwi Kanama ubwo yakiriga ku meza mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda wongeye guha ikaze mugenzi we wa Madagascar ndetse n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje, yibukije ko Ibihugu byombi bihuriye ku ntego zimwe zo guteza imbere imibereho y’abaturage babyo ndetse no kubaka Afurika iteye imbere.

Ati “Ikindi kandi duhuriye mu Miryango mpuzamahanga nk’abanyamuryango nka COMESA ndetse na Francophonie.”

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo byagiye byugariza Isi n’Umugabane wa Afurika, nk’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’icyorezo cya COVID-19, avuga ko byagiye bikoma mu nkokora intego za Afurika, ariko ko nanone bikwiye kuvamo isomo.

Ati “Kuba habaho imbogamizi, ntabwo ubwabyo ari ikibazo, ahubwo ikibazo ni ukuba muri izo mbogamizi zidakemuwe. Kandi kuri Afurika navuga ko bibabaje kuko kubera iki ibi bibazo ubundi dukuye gukuramo amahirwe, byasiga Afurika n’ubundi ikomeje gusigara inyuma?”

Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika utaremewe gusigara inyuma nk’uko hari abafite iyo myumvire, ariko ko abatuye uyu Mugabane bakwiye gushyira hamwe mu gushaka umuti w’ibyo bibazo bibaho, kuko bafite ubushobozi.

Ati “Kandi dufite bamwe muri twe, bize neza, bakora ingendo nyinshi ariko bagamije gushimagiza abandi, atari ukwibera urugero mu gukora neza ibintu ngo biteze imbere, ahubwo bagakoresha ubumenyi bwabo mu bintu bitabafitiye umumaro.”

Yagarutse ku bibazo by’amakimbirane biri muri uyu Mugabane wa Afurika, ati “Wakwibaza uti ikibazo ni ikihe kandi kizageza ryari?”

Yavuze ko uyu Mugabane unahura n’ibibazo by’amahanga yivanga mu mibereho n’imiyoborere y’Ibihugu byawo, akaza kubyigisha indangagaciro na Demokasi bigomba kugenderaho, ariko ibyo ayo mahanga akora, bikaba byose biri guhonyora ibyo bari kwigisha, ndetse bikanagira ingaruka mu Bihugu byo muri Afurika.

Ati “Ariko se dukwiye kubegekaho ibibazo? Oya. Ibibazo mbishyira kuri bamwe muri twe babyemera, bemera gutwarwa batyo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakora ibyo, baba ari nk’abagambanyi kuko ibyo bakora bizanira ingaruka abanyagihugu ndetse n’Ibihugu by’uyu Mugabane.

Yifashishije umugani mu Kinyarwanda ugira uti “Uwanga kubwirwa ntiyanga no kubona”, avuga ko nubwo abakora nk’ibyo baba badashaka kubwirwa ukuri, ariko bari bakwiye no kureba ingaruka z’ibyo bakora, kandi ko bakajya bazirengera.

Ati “Mu Rwanda twagerageje gukora ibiri mu bushobozi bwacu mu gukemura imbogamizi zacu, mu buryo bwose twari dushoboye kandi ntituzigera tubitezukaho, kabone nubwo haba hari ufite ibindi adutekerezaho.

Kandi izo ndangagaciro, nubwo wenda zagibwaho impaka, ariko nta ndangagaciro zabaho nziza nk’izacu, kandi natwe turabyemera, nta n’uwabihindura. Ushobora kudusenya ariko ntiwasenya indangagaciro zacu.”

Umukuru w’u Rwanda yizeje mugenzi we wa Madagascar ko Abanyarwanda bazasangiza Abanya-Madagascar imyumvire nk’iyo kandi ko azi neza ko na bo muri Madagascar bayifite.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru