Pakistan: Umugore w’Umusilamukazi yakatiwe urwo gupfa kubera ibyo yashyize kuri WhatsApp

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rwo muri Pakistan rwakatiye igihano cy’urupfu umugore w’umusilamukazi kubera ubutumwa busebya Intumwa y’Imana Muhammad yashyize kuri WhatsApp.

Uyu mugore ngo yakwirakwije amafoto asebya intumwa y’Imana Muhammad ndetse n’umwe mu bagore be bamwe mu bantu bafatwa nk’abatagatifu n’abo mu idini ya islam.

Izindi Nkuru

Urukiko rw’i Islamabad muri Pakistan rwakatiye uwo mugore witwa Aneeqa Ateeq w’imyaka 26, igihano cyo kwicwa nk’uko amategeko abiteganya

Icyakora muri Gicurasi 2020 yari yagizwe umwere kuri ibyo byaha yahamijwe.

Mu Gihugu nk’iki kigendera ku mahame akarishye ya islam, giteganya ibihano na byo bikaze ku wayarengaho cyane ko ari igihugu gisanganywe ibihano biri hejuru yo gufungwa burundu.

Imibare dukesha ikinyamakuru Aljazeera, yerekana ko abantu 80 bishwe kuva mu mwaka wa 1990 bazira gusebya intumwa y’imana Muhammad

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru