Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, uri kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 20, ariko Abamwunganira mu mategeko bagaragara nk’abatishimiye icyemezo cy’Urukiko.

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwakatiye Bucyibaruta iki gifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, nkuko bikubiye mu cyemezo cyasomwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Umwe mu bari i Paris wakurikiranye uru rubanza kuva rwatangira, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo Urukiko rwari rumaze guhamya Bucyibaruta iki cyaha, abanyamategeko bamwunganira bagaragaye nk’abababaye ndetse Itangazamakuru ryashaka kubegera ngo bagire icyo bavuga kuri iki gihano, bakaryima amatwi.

Uyu wari i Paris, yagize ati “Birashoboka ko bakekaga ko cyangwa banifuza ko umukiliya wabo agirwa umwere ku byaha akekwaho.”

Ku rundi ruhande kandi, abanyamategeko baregera indishyi na bo bagaragaye nk’abatishimiye iki gihano cyakatiwe Bucyibaruta dore ko yari yasabiwe gufungwa Burundu.

Bucyibaruta yasomewe iki cyemezo nyuma y’amasaha macye agize icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundi yari yarasabiwe n’Ubushinjacyaha, aho yavuze ko atigeze na rimwe yifuza ko abo mu bwo bw’Abatutsi bababara.

Uyu mugabo ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ahantu hatandukanye harimo i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika, ubwo yariho avuga ijambo rya nyuma kuri uru rubanza rwe, yagaragaye nk’uwicuza.

Yagize ati “Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza nti ‘nabafasha nte?’ Ni ibibazo no kwicuza  bimporamo muri iyi myaka 28.”

Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 08 Nyakanga ubwo Ubushinjacyaha bwasabiraga Bucyibaruta gufungwa burundu, bwari bwabanje kumara amasaha akabakaba umunani bugaragaza uruhare rw’uyu mugabo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Kuri uwo munsi, Abashinjacyaha Sophie Havard na Celine Viguier baburanye uru rubanza, babwiye Urukiko ko nubwo uyu mugabo atafashe umuhoro ngo ajye kwica Abatutsi, ariko yarebereye bakicwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ahaguye abarenga ibihumbi 20 mu gihe ari we wari ushinzwe kubarinda.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Bucyibaruta nk’umuntu wari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru nka Perefegitura yashobora kugira icyo akora bariya Batutsi ntibicwe ariko ko we yabirengagaho ahubwo agatanga raporo ku bamukuriye ko abari kwicwa ari abanzi b’Igihugu.

Martin NIYONKURU
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru