Pasiteri wo muri ADEPR yapfuye ari mu gikorwa cy’ivugabutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bashumba bo mu Itorere rya ADEPR, Pasiteri Nzabonimpa Canisus yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 aho yari mu gikorwa cy’ivugabutumwa yari yagiyemo i Gisenyi.

Umuryango wa nyakwigendera utangaza ko Rev Past Nzabonimpa Canisus yari yavuye mu rugo adafite ikibazo agiye mu butumwa bwo kubwiriza i Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Izindi Nkuru

Iyoyavuze Sifa umwe mu bana ba nyakwigendera, yabwiye Umuseke ko umubyeyi wabo yavuye i Gihundwe adataka n’igicurane ubwo yerecyezaga ku Gisenyi.

Yagize ati “Yaguye mu ivugabutumwa i Gisenyi, yagiye agiye kubwiriza, yavuye mu rugo ari muzima.”

Uyu mwana wa nyakwigendera avuga ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo yari mu cyumba bakajya kumukomangira ariko ntakingure ndetse bagerageza gukingura bikana. Ati “Bahamagaye RIB basanga umugeni yitahiye.”

Rev Past Nzabonimpa Canisus wari mu kiruhuko cy’izabukuru azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga za YouTube atanga ubutumwa bw’Iyogezabutumwa.

Uyu mwana wa nyakwigendera uvuga ko umubyeyi wabo yakundaga kubabwira amagambo y’ihumure ndetse abashishikariza gukunda Imana.

Asubiramo amagambo bajyaga babwirwa n’umubyeyi we, yagize ati “Bana banjye mwakira mwakena ntimuzabure kubaha Imana yanjye ntawundi murage mfite nzabaha uretse kuyubaha.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru