U Rwanda rufite icyizere cya 50% cy’inzira iganisha ku iherezo ry’ibibazo rufitanye na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko icyizere cyo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kiri kuri 50%.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida w’iki Gihugu mu bikorwa bidasanzwe bya Gisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Muri urwo ruzinduko, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo igitotsi.

Nyuma y’ibi biganiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko byagenze neza ndetse ko u Rwanda rwagaragarijemo ibyo u Rwanda rwifuza ko bikemuka kugira ngo umubano mubi umaze iminsi uri hagati y’Ibihugu byombi urangire.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko kuba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yaraganiriye na Perezida Kagame bitanga icyizere kubera ijambo uyu muhungu wa Museveni afite mu Gihugu cye.

Ati “Ni umuhungu we, ni umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira ku butaka, ni n’umujyanama wa Se. Iyo bigeze aho batuma umuntu nk’uwo bakamutuma kuri Perezida wa Repubulika ni ukuvuga ngo icyizere abantu bafite y’uko ibintu bigiye gutungana ntawo baba bibeshye.”

Mukuralinda ugaruka ku bibazo bigihari bibangamiye u Rwanda n’Abanyarwanda, yagize ati “Nibura niba bigeze hariya, 50% cyangwa 60% y’inzira itujyana aheza yarabonetse.”

Mukuralinda avuga ko nubwo iki cyizere gihari ariko urugendo rwo gushaka umuti w’ikibazo atari rugufi kuko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda biremereye ndetse ko bimwe bigikorwa yaba ari Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda ndetse no kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bugifasha abarwanya u Rwanda.

Alain Mukuralinda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru