Friday, July 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezeda Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Perezeda Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Claver Gatete wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisiti w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, rivuga ko Perezida Kagame yashyize mu myanya aba bayobozi.

Ernest Nsabimana wari uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ya Leta (RURA) asimbura Ambasaderi Claver Gatete.

Claver Gatete we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) i New York.

Perezida Kagame kandi yashyizeho Eng Patricia Uwase wagizwe Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Ambasaderi Claver Gatete yajyanywe muri UN

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =