Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ategerejwe muri Zambia, mu ruzinduko rw’Iminsi abiri ahagirira kuva kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022.
Ni amakuru yatangajwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, wavuze ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru we n’umugore we Mutima Hichilema, bageze mu Mujyi wa Livingston aho baje kuhakirira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uhagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yagize ati “Njye na madamu wanjye Mutinta Hichilema twageze mu Murwa Mukuru w’ubukerarugendo Livingstone kubera uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.”
Biteganyijwe ko Perezida Kagame agera muri Zambia ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Harry Mwaanga Nkumbula kuri uyu wa Mbere aho abakuru b’Ibihugu bombi baza kugirana ibiganiro ubundi batembere mu gice cy’ubukerarugendo cya Mosi-oa-Tunya.
Muri uru ruzinduko ruteganyijwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi, biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri, Perezida Kagame na mugenzi we Hichilema bazanatembera muri Pariki y’Igihugu ya Mukuni Big Five Safaris.
Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Zambia muri Kanama 2019 ubwo yitabiraga umuhango w’ifungurwa ry’ikigo anayoboreye Inama y’Ubutegetsi bwaco, gikurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego zigamije Iterambere rirambye (SDGs) muri Afurika.
Icyo gihe Perezida Kagame yafatanyije na Edgar Lungu wari Perezida wa Zambia, waje gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2021.
RADIOTV10