Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame bwa mbere yavuze ku banyamakuru bishyize hamwe bagasebya u Rwanda ibidafite ishingiro

radiotv10by radiotv10
17/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame bwa mbere yavuze ku banyamakuru bishyize hamwe bagasebya u Rwanda ibidafite ishingiro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko imbaraga n’amafaranga byashowe mu nkuru z’uruherereka zimaze igihe zisohoka mu byiswe ‘Rwanda Classified’, byari bikwiye gushorwa mu bindi, aho gushyirwa mu bidafite ishingiro bitazagira n’icyo bihindura ku Rwanda, kuko ruzakomeza guhagarara bwuma.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, ubwo yagarukaga ku bakunze kugira ibyo banenga u Rwanda, bagaragaza uko rukwiye kumera.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bahisemo uko bagomba kubaho, bityo ko badakangwa n’ibyaduka byose biza bishaka kubashyiraho igitutu.

Ati “Ntakintu kidutera ubwoba, dufite byinshi twakuyemo amasomo, ubu ntacyadutera ubwoba twize byinshi, twize kubana neza n’abandi, twize kwiyubahisha ariko iyo haje ibishaka kudutesha agaciro, natwe tubyima umwanya. Ntidufite umwanya wo guhangana nawe, ahubwo tukwima amatwi, kandi nawe ukabyumva.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko u Rwanda nubwo ari ruto mu buso, ariko Abanyarwanda ari abantu bagutse muri byinshi yaba mu kwihesha agaciro no kwigira.

Ati “Ntabwo ushobora kugira icyo udukoraho, icyaza cyose twabasha guhangana nacyo niyo cyaza gitunguranye. Niyo mpamvu twavuye ku busa tuva mu muyonga, ni uko twanze gushwanyagurika.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko abifuriza inabi u Rwanda, babinyuza mu nzira zose zishoboka, yaba iziziguye n’izitaziguye nk’iziherutse kuzamurwa mu bitangazamakuru byishyize hamwe bimaze igihe bisohora inkuru z’uruhererekane zisebya u Rwanda zigendeye ku makuru y’ibinyoma, mu byiswe ‘Rwanda Classified, Forbiden Stories’.

Perezida Kagame ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’Abanyamakuru bishyize hamwe, bishimiye kutwerekezaho intwaro, ariko mu by’ukuri ibyo bariho bakora, ni uguta umwanya wabo, amafaranga yabo ndetse n’imbaraga zabo bari gukoresha, bagakwiye kuba babishyira mu bindi.”

Akomeza agira ati “U Rwanda ruzakomeza guhagarara bwuma, n’ubusugire bwarwo, ruzakomeza kuva mu bwiza rujya mu bundi umwaka ku wundi, rutitaye kuri bo.”

Perezida Kagame avuga ko abahora bagira ibyo banenga u Rwanda, bagendera kuri Demokarasi, bakumva ko bayitegekesha abandi ibyo bagomba gukora n’ibyo batagomba gukora.

Avuga ko abo baza bashaka kwereka abandi uko bakemura ibibazo byabo, nyamara na bo ubwabo babifite ndetse bakaba ari na bamwe mu bateye iby’abo bigisha uko babyikuramo, bakibagirwa ko abo babwira ibyo, babashije kwikura mu bibazo bikomeye, babikoze ubwabo.

Ati “Ibibazo byanjye nk’uko tubizi, nawe uri mu babigizemo uruhare ndetse bimwe ni wowe biturukaho, aho ni ho rero twashoboye kwiyigisha amasomo ubwacu tukareba ibyo dushobora kwikemurira mu nyungu zacu ndetse n’iz’abaturage bacu kugira ngo tubashe gutera intambwe igana imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bashoboye kwikemurira ibibazo kuko ari bo bumvaga umusonga wabyo, ariko ko batabikemuye kuko hari uwazaga kubibasaba.

Yavuze ko ibyo kuba abantu banenga u Rwanda banagendeye ku bidafite ishingiro, bidakwiye kugira abo birangaza, ahubwo ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ari ko Isi iteye, ndetse ahubwo bigatuma barushaho kugira umwete wo gukora cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 14 =

Previous Post

Perezida Kagame yagiriye inama Abanyarwanda ku mahitamo hagati ye n’abo bazahatana mu Matora

Next Post

Ibikekwa ku misambi yabonetse yapfuye n’icyakurikiyeho

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibikekwa ku misambi yabonetse yapfuye n’icyakurikiyeho

Ibikekwa ku misambi yabonetse yapfuye n’icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.