Perezida Paul Kagame yavuze ko imbaraga n’amafaranga byashowe mu nkuru z’uruherereka zimaze igihe zisohoka mu byiswe ‘Rwanda Classified’, byari bikwiye gushorwa mu bindi, aho gushyirwa mu bidafite ishingiro bitazagira n’icyo bihindura ku Rwanda, kuko ruzakomeza guhagarara bwuma.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, ubwo yagarukaga ku bakunze kugira ibyo banenga u Rwanda, bagaragaza uko rukwiye kumera.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bahisemo uko bagomba kubaho, bityo ko badakangwa n’ibyaduka byose biza bishaka kubashyiraho igitutu.
Ati “Ntakintu kidutera ubwoba, dufite byinshi twakuyemo amasomo, ubu ntacyadutera ubwoba twize byinshi, twize kubana neza n’abandi, twize kwiyubahisha ariko iyo haje ibishaka kudutesha agaciro, natwe tubyima umwanya. Ntidufite umwanya wo guhangana nawe, ahubwo tukwima amatwi, kandi nawe ukabyumva.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko u Rwanda nubwo ari ruto mu buso, ariko Abanyarwanda ari abantu bagutse muri byinshi yaba mu kwihesha agaciro no kwigira.
Ati “Ntabwo ushobora kugira icyo udukoraho, icyaza cyose twabasha guhangana nacyo niyo cyaza gitunguranye. Niyo mpamvu twavuye ku busa tuva mu muyonga, ni uko twanze gushwanyagurika.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko abifuriza inabi u Rwanda, babinyuza mu nzira zose zishoboka, yaba iziziguye n’izitaziguye nk’iziherutse kuzamurwa mu bitangazamakuru byishyize hamwe bimaze igihe bisohora inkuru z’uruhererekane zisebya u Rwanda zigendeye ku makuru y’ibinyoma, mu byiswe ‘Rwanda Classified, Forbiden Stories’.
Perezida Kagame ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’Abanyamakuru bishyize hamwe, bishimiye kutwerekezaho intwaro, ariko mu by’ukuri ibyo bariho bakora, ni uguta umwanya wabo, amafaranga yabo ndetse n’imbaraga zabo bari gukoresha, bagakwiye kuba babishyira mu bindi.”
Akomeza agira ati “U Rwanda ruzakomeza guhagarara bwuma, n’ubusugire bwarwo, ruzakomeza kuva mu bwiza rujya mu bundi umwaka ku wundi, rutitaye kuri bo.”
Perezida Kagame avuga ko abahora bagira ibyo banenga u Rwanda, bagendera kuri Demokarasi, bakumva ko bayitegekesha abandi ibyo bagomba gukora n’ibyo batagomba gukora.
Avuga ko abo baza bashaka kwereka abandi uko bakemura ibibazo byabo, nyamara na bo ubwabo babifite ndetse bakaba ari na bamwe mu bateye iby’abo bigisha uko babyikuramo, bakibagirwa ko abo babwira ibyo, babashije kwikura mu bibazo bikomeye, babikoze ubwabo.
Ati “Ibibazo byanjye nk’uko tubizi, nawe uri mu babigizemo uruhare ndetse bimwe ni wowe biturukaho, aho ni ho rero twashoboye kwiyigisha amasomo ubwacu tukareba ibyo dushobora kwikemurira mu nyungu zacu ndetse n’iz’abaturage bacu kugira ngo tubashe gutera intambwe igana imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bashoboye kwikemurira ibibazo kuko ari bo bumvaga umusonga wabyo, ariko ko batabikemuye kuko hari uwazaga kubibasaba.
Yavuze ko ibyo kuba abantu banenga u Rwanda banagendeye ku bidafite ishingiro, bidakwiye kugira abo birangaza, ahubwo ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ari ko Isi iteye, ndetse ahubwo bigatuma barushaho kugira umwete wo gukora cyane.
RADIOTV10