Perezida Paul Kagame yarebye umukino ubanza wa 1/2 wahuje ikipe ya Paris Saint Germain isanzwe yamamaza Visit Rwanda na Bayern Munich yo mu Budage, wabonetsemo ibitego 9 birimo bitanu bya PSG kuri 4 bya Bayern Munich.
Uyu mukino ubanza wabereye kuri Sitade Parc des Princes i Paris mu ijoro ryacyeye, warangiye ikipe ya PSG ibonye intsinzi y’ibitego 5-4.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko “Perezida Kagame yitabiriye umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza wa UEFA Champions League i Paris aho umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda yatsinze PSG yatsinze Bayern Munich.”
Umukuru w’u Rwanda ubwo yari muri Sidate, yari kumwe na Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, ndetse n’umunyemari Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi nyiri iyi kipe ya PSG.
Uretse kuba PASG yamamaza Visit Rwanda, iyi kipe yo mu Budage ya Bayern Munich byakinanaga, na yo ifitanye imikoranire n’u Rwanda, mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru, dore ko inafite irerero rikomeye muri iki Gihugu.
Uyu mukino wa mbere wa 1/2 ubaye nyuma yuko amakipe ane yose yagize imikoranire n’u Rwanda yinjiye muri iki cyiciro, yaba iyi ya PSG, Arsenal, Atlético Madrid ndetse n’iyi ya Bayern Munich.
Perezida Paul Kagame yari yashimiye aya makipe yamamaza Visit Rwanda, kuba ari yo yabashije kugera muri iki cyiciro kizavamo izegukana iri rushanwa rya UEFA Champions League riri mu yakunzwe cyane ku Isi.


RADIOTV10










