Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame mu Bufaransa yagaragaje imwe mu ntambwe ishimije igezweho mu buvuzi bwa Afurika

radiotv10by radiotv10
20/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame mu Bufaransa yagaragaje imwe mu ntambwe ishimije igezweho mu buvuzi bwa Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa mu nama yiga ku kwihaza mu nkingo, yavuze ko icyorezo cya Covid cyagaragarije Umugabane wa Afurika ko ugomba kwishakamo ibisubizo mu bijyanye n’Inkingo, byatumye bimwe mu Bihugu byawo birimo u Rwanda bitangira kuzikorerwamo.

Umukuru w’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena mu nama yiga ku kwihaza mu nkingo yateguwe ku bufatanye bw’Ikigega Gavi, the Vaccine Alliance kigamije gushaka inkingo zo gukumira indwara zibasira abana, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, anatangiramo ikiganiro.

Ni inama kandi yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu banyuranye, barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame yatumiwe gutanga ikiganiro mu itangizwa ry’iyi Nama nk’Umuyobozi w’Indashyikirwa wakomeje guteza imbere ibijyanye n’itungangwa ry’inkingo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko icyorezo cya COVID uretse kuba cyarahitanye ubuzima bwa benshi, cyanagaragaje ubusumbane hagati y’Ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, mu bijyanye n’inkingo.

Yavuze ko nubwo nta Gihugu kitagezemo iki cyorezo, ariko ubwo hatangiraga gutangwa inkingo, hagaragaye icyuho ku Bihugu bimwe by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Yavuze ko kubera isomo uyu Mugabane wakuye muri iki cyuho, byatumye “Afurika n’abafatanyabikorwa bayo biyemeje guhuza imbaraga mu kubaka uruganda rw’ubushakashatsi mu by’inkingo n’ubushobozi mu kuzikora mu gihe kirambye.”

Yavuze ko ubwo iki cyorezo cya COVID cyarangiraga, “byari byoroshye ko abantu bakwibagirwa, ubundi bagasubira mu buzima busanzwe bakikomereza imirimo nk’ibisanzwe.”

Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho gushimira Igihugu cy’u Bufaransa n’uyu Muryango wa Gavi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku bwo gutegura iyi nama y’ingirakamaro igamije gukomeza gushyira imbaraga muri uru rwego rufite uruhare runini mu buvuzi.

Yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize, Uruganda rwa BioNTech rukora inkingo n’imiti rwafunguye ishami ryarwo mu Rwanda kandi rikoresha ikoranabuhanga rigezweho, rizatuma Umugabane wa Afurika utunganyirizwamo inkingo.

Uru ruganda rwagezweho kubera igitekerezo cyavuye mu mwaka wa 2021, aho ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uyu mushinga watangiriye mu Bihugu bya Senegal, Ghana, Afurika y’Epfo ndetse n’u Rwanda.

Yavuze ko iki kigo kiri mu Rwanda, gikoreramo abayobozi ba BioNTech barimo n’uhagaragariye iki kigo muri Afurika, ndetse ko baturuka mu Bihugu binyuranye muri Afurika.

Ati “Inzobere iyoboye iki Kigo, akomoka muri Nigeri, rero byatumye Afurika irushaho gukomeza gushyira hamwe mu buryo bushimishije.”

Perezida Kagame wagarutse ku yindi mishinga ikomeje kugerwaho ku Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubuzima, yavuze ko igaragaza umusaruro ushobora kuva mu gukomeza guhuza imbaraga hagati ya za Guverinoma, abahanga mu bumenyi, abikorera ndetse n’abahanga mu guhanga udushya dutanga ibisubizo.

Perezida Kagame ubwo yageraga Quai d’Orsay ahabereye iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 10 =

Previous Post

Menya agaciro k’ibyo RDF na RNP bakoreye abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora30

Next Post

Umuryango ukomeye wagaragaje uko ubona Congo yitwara mu bibazo n’impungenge ufite igihe MONUSCO yagenda

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango ukomeye wagaragaje uko ubona Congo yitwara mu bibazo n’impungenge ufite igihe MONUSCO yagenda

Umuryango ukomeye wagaragaje uko ubona Congo yitwara mu bibazo n’impungenge ufite igihe MONUSCO yagenda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.