Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa mu nama yiga ku kwihaza mu nkingo, yavuze ko icyorezo cya Covid cyagaragarije Umugabane wa Afurika ko ugomba kwishakamo ibisubizo mu bijyanye n’Inkingo, byatumye bimwe mu Bihugu byawo birimo u Rwanda bitangira kuzikorerwamo.
Umukuru w’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena mu nama yiga ku kwihaza mu nkingo yateguwe ku bufatanye bw’Ikigega Gavi, the Vaccine Alliance kigamije gushaka inkingo zo gukumira indwara zibasira abana, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, anatangiramo ikiganiro.
Ni inama kandi yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu banyuranye, barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Perezida Kagame yatumiwe gutanga ikiganiro mu itangizwa ry’iyi Nama nk’Umuyobozi w’Indashyikirwa wakomeje guteza imbere ibijyanye n’itungangwa ry’inkingo.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko icyorezo cya COVID uretse kuba cyarahitanye ubuzima bwa benshi, cyanagaragaje ubusumbane hagati y’Ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, mu bijyanye n’inkingo.
Yavuze ko nubwo nta Gihugu kitagezemo iki cyorezo, ariko ubwo hatangiraga gutangwa inkingo, hagaragaye icyuho ku Bihugu bimwe by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika.
Yavuze ko kubera isomo uyu Mugabane wakuye muri iki cyuho, byatumye “Afurika n’abafatanyabikorwa bayo biyemeje guhuza imbaraga mu kubaka uruganda rw’ubushakashatsi mu by’inkingo n’ubushobozi mu kuzikora mu gihe kirambye.”
Yavuze ko ubwo iki cyorezo cya COVID cyarangiraga, “byari byoroshye ko abantu bakwibagirwa, ubundi bagasubira mu buzima busanzwe bakikomereza imirimo nk’ibisanzwe.”
Umukuru w’u Rwanda yaboneyeho gushimira Igihugu cy’u Bufaransa n’uyu Muryango wa Gavi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku bwo gutegura iyi nama y’ingirakamaro igamije gukomeza gushyira imbaraga muri uru rwego rufite uruhare runini mu buvuzi.
Yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize, Uruganda rwa BioNTech rukora inkingo n’imiti rwafunguye ishami ryarwo mu Rwanda kandi rikoresha ikoranabuhanga rigezweho, rizatuma Umugabane wa Afurika utunganyirizwamo inkingo.
Uru ruganda rwagezweho kubera igitekerezo cyavuye mu mwaka wa 2021, aho ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uyu mushinga watangiriye mu Bihugu bya Senegal, Ghana, Afurika y’Epfo ndetse n’u Rwanda.
Yavuze ko iki kigo kiri mu Rwanda, gikoreramo abayobozi ba BioNTech barimo n’uhagaragariye iki kigo muri Afurika, ndetse ko baturuka mu Bihugu binyuranye muri Afurika.
Ati “Inzobere iyoboye iki Kigo, akomoka muri Nigeri, rero byatumye Afurika irushaho gukomeza gushyira hamwe mu buryo bushimishije.”
Perezida Kagame wagarutse ku yindi mishinga ikomeje kugerwaho ku Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubuzima, yavuze ko igaragaza umusaruro ushobora kuva mu gukomeza guhuza imbaraga hagati ya za Guverinoma, abahanga mu bumenyi, abikorera ndetse n’abahanga mu guhanga udushya dutanga ibisubizo.
RADIOTV10