Perezida Kagame muri Mozambique yaganiriye na mugenzi we Nyusi (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi, yaganiriye na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Filipe Nyusi.

Perezida Paul Kagame wageze i Maputo muri Mozambique mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriwe na mugenzi we Nyusi.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda dukesha aya makuru, bitangaza ko Perezida Kagame yakiriwe na Nyusi mu biro bye, bakagirana ibiganiro byihariye.

Ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu kandi byakurikiwe n’ibyo bayoboye byarimo n’abayobozi banyuranye ku mpande z’Ibihugu byombi, byibanze ku mishinga ihuriweho n’Ibihugu byombi.

Umukuru w’u Rwanda, yaherukaga muri Mozambique muri Nzeri umwaka ushize, aho yanahuye n’inzego z’Umutekekano z’u Rwanda zoherejwe muri iki Gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Muri uru ruzinduko, Perezida Filipe Nyusi yaboneyeho gushimira mugenzi we Paul Kagame, n’Abanyarwanda muri rusange bemeye kuboherereza ubutabazi bwari bukenewe mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba.

Perezida Kagame yakiriwe mu na Nyusi mu biro bye
Bagiranye ibiganiro byihariye

Nyuma banayoboye ibiganiro byarimo abandi bayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru