Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu batoreye i Kagugu babanza kuramutsa abaturage bahasanze

radiotv10by radiotv10
15/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na Madamu batoreye i Kagugu babanza kuramutsa abaturage bahasanze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, aho batoreye kuri Site ya SOS Kagugu mu Murenge wa Kinyinya.

Ni igikorwa cyabaye mu masaaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, aho Umukuru w’u Rwanda yatoreye kuri Site y’Itora ya SOS Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho asanzwe atuye n’umuryango we.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri site y’itora, babanje gusuhuza abaturage bahasanze, na bo babakomera amashyi, ababyeyi babavugiriza impundu.

Bahise berecyeza ku murongo w’abandi baturage bari baje gutora, babanza no kubaramutsa, ibintu byakoze ku mutima aba baturage bishimiye uburyo Perezida na Madamu baje bakabanza kubaramutsa, ndetse bagatonda n’umurongo.

Perezida Paul Kagame ubwo yinjiraga mu cyumba cy’itora, yabanje gushyikiriza irangamuntu umwe mu bakozi b’itora kuri iyi site, abanza kumureba ku rutonde, ubundi ahita yerecyeza ku wamushyikirije urupapuro rw’itora anamusobanurira amabwiriza y’itora, aho yahise yerecyeza mu bwihugiko kugira ngo atore.

Perezida Paul Kagame wari uherutse gusabwa n’abatuye mu Turere tubiri [aka Nyarugenge yatuyemo ndetse n’aka Gasabo atuyemo ubu] ko yazifatanya na bo muri iki gikorwa cy’amatora, ya yavuze ko azatorera aho atuye ubu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri site y’itora babanje kuramutsa abaturage bahasanze
Perezida Kagame ubwo yashyikirizwaga urupapuro rw’itora yagaragarijwe aho ubwihugiko buherereye
Amaze gutora yashyize mu gasanduku k’itora urupapuro yatoreyeho
Na Madamu Jeannette Kagame yahise ashyira mu gasunduku k’itora
Yanasizwe ka wino kagaragaza umuntu watoye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri Trump nyuma yo kurasirwa mu ruhame Imana igakinga akaboko

Next Post

BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite

Related Posts

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite

BREAKING: Hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida n’Umukandida uri imbere n’amajwi afite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.