Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakoreye Muhoozi ibirori by’isabukuru byaranzwe n’ibyishimo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, byabereye i Kigali mu Rwanda nkuko General Muhoozi Kainerugaba amaze igihe abyifuza.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butukwa bwanyuze kuri Twitter, Perezidansi y’u Rwanda yagize ati “Mu ijoro ryacyeye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda rye mu mugoroba rwo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba.”

Muhoozi Kainerugara uri mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, yujuje imyaka 49 y’amavuko, akaba yaraje kuyizihiriza mu Rwanda, nkuko yari aherutse kubitangaza.

Ibi birori kandi byarimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, nka Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi ndetse na Minisitiri w’Ubutabera Norbert Mao ndetse n’Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu karere, Andrew Mwenda.

Iyi sabukuru ya General Muhoozi ibereye mu Rwanda nyuma y’igihe agaragaje ko ari ho izabera, kuko muri Mutarama yari yabigaragaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Icyo gihe muri ubwo butumwa, General Muhoozi yari yagize ati “Nishimiye gutangaza ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 49 bizabera i Kigali. Umujyi mwiza kurusha iyindi muri Afurika y’Iburasirazuba. Data wacu Perezida Paul Kagame azaba ari mu bikorwa byose.”

Perezida Kagame yanahaye ubutumwa abitabiriye ibi birori
General Muhoozi na we yagize icyo avuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

Next Post

Perezida w’Igihugu cy’igihangange yatangaje inkuru yari itegerejwe na benshi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’Igihugu cy’igihangange yatangaje inkuru yari itegerejwe na benshi

Perezida w’Igihugu cy’igihangange yatangaje inkuru yari itegerejwe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.