Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.
Ni ibirori byabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, byabereye i Kigali mu Rwanda nkuko General Muhoozi Kainerugaba amaze igihe abyifuza.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butukwa bwanyuze kuri Twitter, Perezidansi y’u Rwanda yagize ati “Mu ijoro ryacyeye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda rye mu mugoroba rwo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba.”
Muhoozi Kainerugara uri mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, yujuje imyaka 49 y’amavuko, akaba yaraje kuyizihiriza mu Rwanda, nkuko yari aherutse kubitangaza.
Ibi birori kandi byarimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, nka Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi ndetse na Minisitiri w’Ubutabera Norbert Mao ndetse n’Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu karere, Andrew Mwenda.
Iyi sabukuru ya General Muhoozi ibereye mu Rwanda nyuma y’igihe agaragaje ko ari ho izabera, kuko muri Mutarama yari yabigaragaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.
Icyo gihe muri ubwo butumwa, General Muhoozi yari yagize ati “Nishimiye gutangaza ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 49 bizabera i Kigali. Umujyi mwiza kurusha iyindi muri Afurika y’Iburasirazuba. Data wacu Perezida Paul Kagame azaba ari mu bikorwa byose.”
RADIOTV10