Perezida Kagame yaganirije ba Guverineri bo muri Nigeria baje kwigira ku Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye na ba Guverineri bo muri Nigeria bari mu mwiherero w’iminsi itatu aho baje kwigira ku Rwanda.

Uwo mwiherero w’ubuyobozi wateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryota ku Iterambere (UNDP).

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yagejeje ijambo kuri abo ba Guverineri bitabiriye uko ari 19, ndetse anifatanya na bo mu biganiro byihariye byagarutse ku miyoborere igamije gutegura ahazaza h’Afurika ndetse n’ukwihuza mu Isi ihindagurika.

Uyu mwiherero wibanze ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, kongera umusaruro w’ibihugu, kubana neza kw’abaturage bafite byinshi batandukaniyeho, iterambere ry’imijyi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Nigeria ni igihugu gifite Leta cyangwa Intara 36 n’Umurwa Mukuru. Buri Ntara muri izo yitwa Leta kuko ifite inshingano zihariye za Politiki ariko abayobozi bazo bakagira n’inshingano bahuriraho n’ubuyobozi bukuru bwa Repubulika ya Nigeria.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru