Perezida Paul Kagame yagiriye inama abayobozi bashyirwa mu myanya, ko aho kugira ngo bazigeremo bazice, bajya bazihakana mbere cyangwa babona batazazishobora bakizijyamo, bakemera bakamanika amaboko, bakazisezera. Ati “mu Kinyarwanda babyita kuba umugabo.”
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma nshya yashyizweho mu cyumweru gishize.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma icyuye igihe yatumye Igihugu kigera kuri byinshi, bishimwa na benshi, ariko ko byashobokaga ko hari kugerwa ku birenze ibyagezweho.
Yavuze ko hari ibyangombwa byashoboraga gufasha abantu kugera ku musaruro urenze uwagezweho, ariko hakabura ababikora, ku buryo icyari gukorwa mu gihe cy’icyumweru, gifata igihe kinini.
Ati “Kandi igisabwa mvuga, ntabwo nakumva ko abantu twakora ibitangaza, ntabwo turi ibitangaza ntabwo twakora ibidashoboka, oya, ibyo dusaba ni ibishoboka.”
Nanone kandi uburyo budahari, buba bugomba gushakishwa bukaboneka, bukaba bwakoreshwa ibyo byifuzwa, ariko nanone hakabura imbaraga zatuma na byo bikorwa.
Ati “Niba ari ikibazo cya politiki y’ibikorwa, imirongo ya politiki iba ihari myinshi, ariko niba utanahari, niba muri uwo murongo hari ikibuzemo, na cyo tugomba kugishyiramo, ariko niba hari umurongo kuki tutawukurikiza, duherera mu biki? Tuba turi mu biki?”
Nanone kandi Igihugu kiba cyahawe inkunga n’Ibindi Bihugu, ariko ubwo bushobozi ntibukoreshwe, ku buryo ahora yibaza icyabuze mu gihe abayobozi bose baba bafite ubushobozi kandi bakiri bato. Ati “Nzajye kubavuza he, nzabajyane mu yihe kanisa [Urusengero]”
Waba intwari ukanga inshingano aho kuzica
Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko nanone abantu bakwiye kujya baba intwari, mu gihe bahawe inshingano nk’izi, bakaba babyanga mu gihe bumva batazazishobora.
Ati “Burya hari n’ikindi, mwabaye intwari muri mwe, abagore n’abagabo, bagiye kugushyira mu murimo, hakagira rimwe uvuga uti ‘ariko urabizi, uyu murimo sinywushaka cyangwa sinywushoboye, nimundeke njye nigire mu bindi’. Uba uri intwari. Cyangwa se wabigiyemo wabyemeye warahiye nk’uku, nibigeramo hagati, ukabona ntubishaka, baba bagukoresha ibyo udashaka gukora cyangwa ibyo utumva, cyangwa warabyumvaga ariko ugeze aho ubona mu mutwe wawe urahinduka, ukavuga uti ‘ibi sinkibishaka gukorera Igihugu’, nabwo mu Kinyarwanda babyita kuba umugabo.”
Yakomeje avuga ko aho kugira ngo umuntu ajye mu nshingano azice, yagakwiye kuba Intwari, ati “Wavuze uti ‘ntabwo nkibishoboye’, cyangwa uti ‘ntabwo nkibishaka cyangwa ndarushye, cyangwa’…”
Perezida Kagame yavuze ko igihe umuntu yagiye mu bintu bigapfa na we aba akwiye gufata icyemezo akakivamo. Ati “Mugomba kugira ubushake vuba, tukaba twakwihutisha ibishoboka.”
Perezida Kagame kandi yagiriye inama abayobozi ko igihe cyose bajya bisuzuma, bakareba ibyo badakora neza, ndetse bagafata n’ingamba zo kugira ngo babikosore, aho gutegereza ko babibwirwa n’abandi, kuko iyo babibwiwe n’abandi babifata nko guhangana.
RADIOTV10