Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje icyo abayobozi bakora mbere yo kwemera inshingano aho kuzigeramo bakazica

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje icyo abayobozi bakora mbere yo kwemera inshingano aho kuzigeramo bakazica
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagiriye inama abayobozi bashyirwa mu myanya, ko aho kugira ngo bazigeremo bazice, bajya bazihakana mbere cyangwa babona batazazishobora bakizijyamo, bakemera bakamanika amaboko, bakazisezera. Ati “mu Kinyarwanda babyita kuba umugabo.”

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma nshya yashyizweho mu cyumweru gishize.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma icyuye igihe yatumye Igihugu kigera kuri byinshi, bishimwa na benshi, ariko ko byashobokaga ko hari kugerwa ku birenze ibyagezweho.

Yavuze ko hari ibyangombwa byashoboraga gufasha abantu kugera ku musaruro urenze uwagezweho, ariko hakabura ababikora, ku buryo icyari gukorwa mu gihe cy’icyumweru, gifata igihe kinini.

Ati “Kandi igisabwa mvuga, ntabwo nakumva ko abantu twakora ibitangaza, ntabwo turi ibitangaza ntabwo twakora ibidashoboka, oya, ibyo dusaba ni ibishoboka.”

Nanone kandi uburyo budahari, buba bugomba gushakishwa bukaboneka, bukaba bwakoreshwa ibyo byifuzwa, ariko nanone hakabura imbaraga zatuma na byo bikorwa.

Ati “Niba ari ikibazo cya politiki y’ibikorwa, imirongo ya politiki iba ihari myinshi, ariko niba utanahari, niba muri uwo murongo hari ikibuzemo, na cyo tugomba kugishyiramo, ariko niba hari umurongo kuki tutawukurikiza, duherera mu biki? Tuba turi mu biki?”

Nanone kandi Igihugu kiba cyahawe inkunga n’Ibindi Bihugu, ariko ubwo bushobozi ntibukoreshwe, ku buryo ahora yibaza icyabuze mu gihe abayobozi bose baba bafite ubushobozi kandi bakiri bato. Ati “Nzajye kubavuza he, nzabajyane mu yihe kanisa [Urusengero]”

 

Waba intwari ukanga inshingano aho kuzica

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko nanone abantu bakwiye kujya baba intwari, mu gihe bahawe inshingano nk’izi, bakaba babyanga mu gihe bumva batazazishobora.

Ati “Burya hari n’ikindi, mwabaye intwari muri mwe, abagore n’abagabo, bagiye kugushyira mu murimo, hakagira rimwe uvuga uti ‘ariko urabizi, uyu murimo sinywushaka cyangwa sinywushoboye, nimundeke njye nigire mu bindi’. Uba uri intwari. Cyangwa se wabigiyemo wabyemeye warahiye nk’uku, nibigeramo hagati, ukabona ntubishaka, baba bagukoresha ibyo udashaka gukora cyangwa ibyo utumva, cyangwa warabyumvaga ariko ugeze aho ubona mu mutwe wawe urahinduka, ukavuga uti ‘ibi sinkibishaka gukorera Igihugu’, nabwo mu Kinyarwanda babyita kuba umugabo.”

Yakomeje avuga ko aho kugira ngo umuntu ajye mu nshingano azice, yagakwiye kuba Intwari, ati “Wavuze uti ‘ntabwo nkibishoboye’, cyangwa uti ‘ntabwo nkibishaka cyangwa ndarushye, cyangwa’…”

Perezida Kagame yavuze ko igihe umuntu yagiye mu bintu bigapfa na we aba akwiye gufata icyemezo akakivamo. Ati “Mugomba kugira ubushake vuba, tukaba twakwihutisha ibishoboka.”

Perezida Kagame kandi yagiriye inama abayobozi ko igihe cyose bajya bisuzuma, bakareba ibyo badakora neza, ndetse bagafata n’ingamba zo kugira ngo babikosore, aho gutegereza ko babibwirwa n’abandi, kuko iyo babibwiwe n’abandi babifata nko guhangana.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, ni umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma
Na Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
Na Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitir w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 19 =

Previous Post

Hatangajwe inkuru nziza ku bahinzi bari bafite ikibazo cy’umusaruro wabo wari wabuze isoko

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abataragarutse muri Guverinoma

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa abataragarutse muri Guverinoma

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abataragarutse muri Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.