Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika

radiotv10by radiotv10
15/04/2022
in Uncategorized
0
Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanya-Jamaica n’Abanyafurika bafitanye isano ikomeye ndetse n’indangagaciro bahuriyeho zirimo kwigira, guhanga udushya n’ubudatana bityo ko bakwiye kurangwa no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi muri Jamaica, aho yagarutse ku mateka ahuriweho y’abatuye iki Gihugu n’abo ku Mugabane wa Afurika.

Umubare munini w’abatuye Jamaica bafite inkomoko muri Afurika kuko  91.4% bafite inkomoko muri Afurika bakabamo abirabura 76.3% na 15.1% bavuka ku babyeyi b’abanyafurika n’Abanyaburayi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko isano iri hagati y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika ikwiye kubyazwa umusaruro.

Ati “Mu guha agaciro isano dufitranye nk’Abanyafurika n’Abanyafurika baba mu mahanga, tugomba gushyira hamwe mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.”

Yavuze ko mu rugendo rwo guharanira ubwigenge kugeza mu kubaka Ibihugu, intego yo guharanira Afurika yigenga yagaragaje uburyo ibintu bigomba gukorwa kabone nubwo abantu batayubakiyeho uko byari bikwiye.

Avuga ko kugeza n’uyu munsi hari ibyagiye byerekana ko abantu bakwiye guhuza imbaraga no gushyigikirana kubera amateka ibihugu bigiye bihuje.

Ati “Jamaica izizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwegenge tariki 06 Kanama uyu mwaka, u Rwanda na rwo ruzagira ibihe nk’ibyo mu kwezi kuzabanziriza uko ku itariki ya 01 Nyakanga.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Jamaica imaze kugera kuri byinshi yari ikwiye kandi biyitera ishema, ati “Mu zina rya Guverinoma n’Abanyarwanda, ndashaka kubashimira.”

Yavuze ko mu iki gihe bari kwizihiza iyi sabukuru y’ubwigenge bikwiye no kuba umwanya wo kwibutsa abakiri bato amateka y’amateka agoye y’ahatambutse mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.

Ati “Ibyo twabashije kwigezaho nk’abantu, dushobora gukora n’ibirenze kandi byiza. Izi nshingano zishinze imizi ku mateka, ni kimwe mu bitwibutsa ibiduhuza nk’abana b’Abanyafurika.”

Umukuru w’u Rwanda wavuze ko afitiye ubutumwa Abanya-Jamaica, yagize ati “Ntabwo turi abanyamahanga hagati yacu mu buryo tubayemo butandukanye, dusangiye indangagaciro, abaturage bacu barigira, bazi guhanga udushya, kandi nk’uko amateka duhuriyeho abigaragaza turi abadatana.”

Yavuze ko izi ndangagaciro zikwiye kubyazwa umusaruro ufatika binyuze miryango mpuzamahanga Ibihugu bihuriyemo nka Commonwealth ndetse n’Umuryango uhuza Afurika n’ibirwa bya Caraïbes na Pacific.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko ishinga amategeko ya JamaicA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 8 =

Previous Post

Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?

Next Post

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Related Posts

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.