Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika

radiotv10by radiotv10
15/04/2022
in Uncategorized
0
Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanya-Jamaica n’Abanyafurika bafitanye isano ikomeye ndetse n’indangagaciro bahuriyeho zirimo kwigira, guhanga udushya n’ubudatana bityo ko bakwiye kurangwa no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi muri Jamaica, aho yagarutse ku mateka ahuriweho y’abatuye iki Gihugu n’abo ku Mugabane wa Afurika.

Umubare munini w’abatuye Jamaica bafite inkomoko muri Afurika kuko  91.4% bafite inkomoko muri Afurika bakabamo abirabura 76.3% na 15.1% bavuka ku babyeyi b’abanyafurika n’Abanyaburayi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko isano iri hagati y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika ikwiye kubyazwa umusaruro.

Ati “Mu guha agaciro isano dufitranye nk’Abanyafurika n’Abanyafurika baba mu mahanga, tugomba gushyira hamwe mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.”

Yavuze ko mu rugendo rwo guharanira ubwigenge kugeza mu kubaka Ibihugu, intego yo guharanira Afurika yigenga yagaragaje uburyo ibintu bigomba gukorwa kabone nubwo abantu batayubakiyeho uko byari bikwiye.

Avuga ko kugeza n’uyu munsi hari ibyagiye byerekana ko abantu bakwiye guhuza imbaraga no gushyigikirana kubera amateka ibihugu bigiye bihuje.

Ati “Jamaica izizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwegenge tariki 06 Kanama uyu mwaka, u Rwanda na rwo ruzagira ibihe nk’ibyo mu kwezi kuzabanziriza uko ku itariki ya 01 Nyakanga.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Jamaica imaze kugera kuri byinshi yari ikwiye kandi biyitera ishema, ati “Mu zina rya Guverinoma n’Abanyarwanda, ndashaka kubashimira.”

Yavuze ko mu iki gihe bari kwizihiza iyi sabukuru y’ubwigenge bikwiye no kuba umwanya wo kwibutsa abakiri bato amateka y’amateka agoye y’ahatambutse mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.

Ati “Ibyo twabashije kwigezaho nk’abantu, dushobora gukora n’ibirenze kandi byiza. Izi nshingano zishinze imizi ku mateka, ni kimwe mu bitwibutsa ibiduhuza nk’abana b’Abanyafurika.”

Umukuru w’u Rwanda wavuze ko afitiye ubutumwa Abanya-Jamaica, yagize ati “Ntabwo turi abanyamahanga hagati yacu mu buryo tubayemo butandukanye, dusangiye indangagaciro, abaturage bacu barigira, bazi guhanga udushya, kandi nk’uko amateka duhuriyeho abigaragaza turi abadatana.”

Yavuze ko izi ndangagaciro zikwiye kubyazwa umusaruro ufatika binyuze miryango mpuzamahanga Ibihugu bihuriyemo nka Commonwealth ndetse n’Umuryango uhuza Afurika n’ibirwa bya Caraïbes na Pacific.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko ishinga amategeko ya JamaicA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eight =

Previous Post

Niki cyatumye u Rwanda rwemera kwakira abimukira benshi bazava mu Bwongereza?

Next Post

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.